Mupenzi George yeguye muri Sena y’u Rwanda

Mupenzi George wari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yeguye muri uwo mwanya.

Ubutumwa bwanditswe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri X buvuga ko “Ku wa 6 Kamena 2024, Perezida wa Sena yakiriye ibaruwa y’ubwegure ku murimo w’Ubusenateri ya Mupenzi George ku mpamvu ze bwite.”

Mupenzi George yinjiye muri Sena y’u Rwanda mu 2019 ahagarariye Intara y’Uburasirazuba, nyuma y’uko yari umujyanama mu mategeko wigenga, akaba n’uhugura abantu (senior trainer) mu iterambere ry’icyaro.

Mupenzi George yavukiye mu karere ka Kamonyi tariki ya mu mwaka wa 1956.

Yize mu Iseminari ntoya y’I Zaza, nyuma yinjira muri kaminuza y’u Rwanda aho yize indimi akaba abifitiye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko yakuye muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), akaba kandi ari hafi kurangiza mu ishuri ry’amategeko rya Nyanza (ILPD), ishami rya Kigali.

Yakoze imirimo inyuranye irimo kuba Umujyanama mu by’amategeko mu yahoze ari MINITRASO (Ministere du Travail et Affaires socials), ndetse yanabaye Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w’umurimo.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW