Musanze: Hari “Poste de Santé” ikomeje kuzonga abaturage

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Buruba Akarere ka Musanze barinubira imikorere y’ivuriro rito (Poste de Sante) rya Buruba rukomeje kubazonga aho kubaha serivisi z’ubuvuzi.

Ibi babishingira ku kuba iyi Poste de Sante yaratangiye ikorana nabo neza bivuriza kuri mituweli, gusa ngo byaje kugenda nka nyomberi, bigurira imiti ku giciro cyo hejuru.

Iyo utishoboye agiye kuri iyo “Poste de Santé” uhabwa imiti y’intica ntikize  itabasha kuvura indwara ufite, ni mu gihe ufite ubushobozi yishyura agahabwa serivisi”.

Mu bindi bavuga ngo ni uko bifuje ko hazajya hatangirwa serivisi zo gukingiza abana ariko barabigerageje ntibyakunda kubera imikorere bavuga ko idahwitse.

Bavuga ko n’uburyo bwo kuboneza urubyaro nabwo bwishyuzwa, ibyo bikabatera gusubira kwivuriza ku kigo Nderabuzima cya Muhoza, aho bakora urugendo ruri hagati y’isaha n’igice n’amasaha abiri.

Basaba ko ryakongera gukora neza nk’uko ryakoraga mbere, rigacyemura ibibazo by’ingendo ndende bagikora bajya kwaka serivisi z’ubuvuzi.

Umwe muri bo yagize ati” Iri vuriro uko rikora byaratuyobeye, iyo ujyanye mituweli barakuvura bakaguha imiti yo kukwikiza nayo bakayikugurisha, bakakubwira ko niba ushaka kwivuza neza watanga amafaranga afatika bakaguha imiti ikuvura”.

Undi nawe ati” Barakwakira bakagusuzuma kuri mituweli, ariko bakakubwira bati kugira ngo indwara ufite ubone imiti igukiza turaguca amafaranga menshi”.

Undi nawe ati” Najyanye umwana arwaye ibiheri ku mubiri no mu maso, ntanga mituweli baramusuzuma, numvaga bataribunshe menshi, bambariye ibihumbi 4800 Frw kuva ubwo sinasubiyeyo.”

- Advertisement -

Umuyobozi Poste de Sante ya Buruba, yemera ko iyo mikorere idasobanutse, akavuga ko bishobora kuba biterwa n’imikorere y’abakozi.

Yagize ati”Ibyo byo kugurisha imiti nanjye ntabwo mbyumva neza, keretse ahari ari imikorere y’abakozi cyangwa bakaza kwivuza badafite mituweli, iyo miti yo kuboneza urubyaro nayo itangirwa ubuntu, kuko ari imiti ya porogaramu hari ubwo ibura wenda ikagurishwa ariko nabwo nigacye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien avuga ko nyuma yo kubaza umukozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Musanze, ngo hari serivisi iri vuriro ritemerewe gutanga, ndetse ko hari n’imiti bagurisha 100%.

Mu butumwa bugufi yagize ati” Ivuriro ry’ibanze rya Buruba ni iryo ku rwego rwa mbere, hari serivisi riba ritemerewe gutanga, hari imiti myinshi MUSA itishyurira abanyamuryango bayo kuri poste de sante ariko bayishyura ku kigo nderabuzima, iyo bayifite bayishyuza 100%”.

Mu makuru avugwa n’abaturage ngo ni uko iri vuriro ryaje rikorana na mituweli neza none ubu bikaba byarahumiye ku mirari.

Gusa ngo nyuma byaje guhinduka batazi uko bigenze nk’uko binashimangirwa n’umuyobozi w’iyi Poste de Sante uvuga ko biterwa n’imikorere itanoze y’abakozi baho.

Amavuriro mato (Poste de santé) ni bumwe mu buryo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo gufasha abaturage kubonera serivisi z’ubuvuzi hafi y’aho batuye, ariko kuri ubu inyinshi zagiye zifunga imiryango, izindi zikavugwaho gutanga serivisi itanoze, aho akenshi biterwa n’uko inyungu ba rwiyemezamirimo bari bitezemo atarizo babonye.

Imibare yo mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 igaragaza ko mu Rwanda habarirwa Poste de Santé 1,250 muri zo 1,181 zikaba zitanga ubuvuzi bw’ibanze mu gihe 69 zitanga serivisi zirimo n’izitangirwa ku Bigo Nderabuzima nko kubyaza, gusiramura, ubuvuzi bw’indwara z’amenyo n’ibindi.

 

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze