Musanze: Urubyiruko ruravuga imyato ibikorwaremezo rwegerejwe

Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze ruvuga ko rwishimiye ubumenyi ruri kungukira mu Kigo cy’Urubyiruko cya Musanze kuko kibafasha mu rw’iterambere binyuze mu kwihangira imirimo, ni mu gihe biteguye no gukorera mu isoko rishya ry’imbuto n’imboga mu Mujyi wa Musanze.

Hashize umwaka umwe mu Karere ka Musanze huzuye ikigo cy’Urubyiruko kigezweho kirimo ibice bitandukanye birimo aho urubyiruko ruhererwa amahugurwa, aho rumurikira imishinga yarwo ndetse naho ruhererwa inyigisho z’imyororokere.

Bamwe muri urwo rubyiruko baragaragaza icyo iki Kigo gifite akamaro kenshi, aho ngo hari icyumba cy’ikoranabuhanga ufite impamyabumenyi biba byoroshye kuza akagerageza amahirwe yo kuba yashakisha akazi bitewe nibyo yisangamo.

Uwitwa Imaniraruta Aimable avuga ko ntacyo yari azi kubyerekeye gukoresha mudasobwa, ariko ibyo yigiye muri iki kigo biri kumwinjiriza ifaranga.

Ku rundi ruhande abahanzi ndetse n’abandi bafite impano mu mikino itandukanye bahamya ko iki kigo cyabafashije kwagura impano zabo no kumenya uburyo bwagutse bwo kuzimenyekanisha.

Iki kigo cy’urubyiruko muri aka Karere ka Musanze, ni umushinga watwaye amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari imwe na miliyoni magana arindwi.

Ni mu gihe kandi mu Mujyi wa Musanze hubatswe isoko riteye igomwe, aho bamwe mu bagore n’urubyiruko bacuruza imbuto n’imboga bishimira ko bagiye kurikoreramo batekanye.

Iradukunda Justine avuga ko isoko bakoreramo ari rito ku buryo rimwe na rimwe iyo imvura yaguye yangiza ibicuruzwa byabo bagahura n’ibihombo ariko ngo biteze impinduka zikomeye mu mikorere yabo mu isoko rishya

Ati”Iri soko rya kijyambere ry’ibiribwa rizadufasha guca akajagari ndetse abacuruzi tugatangira n’imisoro neza.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, avuga ko bishimira ibikorwa byubatswe ku bufatanye n’Ikigo cy’Ububiligi gishinzwe iterambere, Enabel.

Ati ” Bizafasha Akarere kacu mu buhahirane n’umutekano ku baturage bacu, by’umwihariko dushimira ibikorwaremezo byose twahawe hagamijwe kwihuta mu cyerekezo cy’iterambere.”

Umuyobozi Ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, Laurent Preud’homme, avuga ko ubufatanye hagati y’u Bubiligi na Leta y’u Rwanda buzakomeza kunozwa mu rwego rwo gushimangira iterambere ry’ibihugu byombi ndetse n’iry’Akarere muri rusange.

Ati” Ibi ni bimwe mu bikorwa by’ibanze bishimangira ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi muri gahunda yo guteza imbere, amajyambere y’icyaro harimo nk’ikigo cy’Urubyiruko ,Isoko, Agakiriro bigiye gufasha abantu bikorera ku giti cyabo ndetse no kuzamurira agaciro umusaruro muri aka gace.”

Nyinawagaga Claudine, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Inzego z’Ibanze, LODA, avuga ko imishinga Leta y’u Rwanda ifatanya na Enabel yazanye impinduka mu iterambere ry’Uturere ikoreramo.

Urubyiruko rubona aho rwidagadurira

Urubyiruko rukomeje kwiteza imbere

Abacuruza imbuto n’imbiga bari kubakirwa isoko rishya
Laurent Preud’homme, Umuyobozi Ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda

MURERWA DIANE
UMUSEKE.RW i Musanze