NEC yorohereje abo amatora azasanga mu Bitaro

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko izashyira ibiro by’itora mu Bitaro byo hirya no hino mu gihugu mu korohereza abarwayi, abarwaza ndetse n’abakozi bo kwa muganga, kuzitabira amatora ya Perezida  n’Abadepite.

Mu Kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu  wa 20 Kamena 2024, Komisiyo y’Amatora yavuze ko nta muntu ukwiriye kugira impungenge ko atazatora bitewe n’aho azaba ari.

Umunyambanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza yavuze ko mu ho bateganya gushyira Ibiro by’Itora no mu Bitaro harimo.

Bino Bitaro bikuru birimo abarwayi benshi, abarwaza benshi birimo abaganga benshi, turateganya naho kuzahashyira Ibiro by’Itora kugira ngo umurwayi uzaba arimo ushobora gusindagira akaba yatora azagende atore, uzaba arwaje umurwayi nawe atore n’abaganga ndetse n’abandi Bose bakoramo hariya.”

Yongeraho ati ” Tuzashyiraho Ibiro by’Itora mu bitaro hagati, ntabwo ari hanze.”

Charles Munyaneza yavuze ko abaza bari aho bazatora bidasabye ko bari kuri lisiti y’Itora yaho, ko bo bazatorera ku mugereka, ariko bigaragara ko bafite indangamuntu n’ibindi bigaragaza ko biyandikishije ahantu.

Kuva ku ya 22 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2024, amashyaka n’imitwe ya Politike izatangira ibikorwa byo kwamaza Abakandinda babo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cyangwa Abadepite.

Urutonde ntatuka rwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora rwasohotseho Abakandinda batatu ku mwanya wa Perezida barimo Paul Kagame w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda na Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga.

Amatora azaba tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku b’imbere mu gihugu.

- Advertisement -

Imbere mu gihugu hateguwe site z’itora 2,441 n’ibyumba by’itora 17,400 mu gihe Abanyarwanda baba mu mahanga hari ibiro by’itora 140 mu bihugu 74.

Munyaneza avuga ko nta munyarwanda uzabura uko atora
NEC yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kibanda ku matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW