Nyabihu: Abagabo ku isonga mu gutsimbataza igwingira

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buratunga agatoki abagabo kuba bagira uruhare ku makimbirane aho 80% aribo bayateza ndetse n’abatera inda abakobwa bato bikaba intandaro y’imwe mu miryango irwaza imirire mibi n’igwingira.

Ibi byatangajwe ku wa gatanu tariki ya 7 Kamena 2024 ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Ubwo abanyamakuru ndetse n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC basuraga ikigo nderabuzima bagaragarijwe ko muri aka gace hari ikibazo cy’igwingira ahanini rituruka ku bakobwa bakiri bato babyarira iwabo.

Bamwe mu bangavu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bagorwa no kubona indyo yuzuye kuko usanga abagabo baba barabateye inda ntacyo babamarira kandi n’imiryango yabo ikabatererana.

Dr Mfashingabo Martin, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bigogwe avuga ko abakobwa babyariye iwabo usanga aribo biganje mu kurwaza imirire mibi.

Ati’’Hano tufite ikibazo cy’abakobwa babyariye iwabo usanga abana babo bafite  ikibazo cy’imirire mibi ahanini bigaturuka ku kibazo cyuko usanga nta bushobozi ba nyina baba bafite kuko ahanini usanga abenshi baba barabyaye bataragera ku myaka y’ubukure’’.

Simpenzwe Pascal, umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abakobwa babyarira iwabo, anenga imyitwarire y’abagabo aho 80% by’amakimbirane aribo ba nyirabayazana.

At “Ikibazo cy’abakobwa babyarira mu rugo kiraduhangayikishije kuko hari nabavuye mu ishuri bagera kuri 87 muri aya mezi atandatu kubera ko babyariye iwabo, ariko nk’ubuyobozi dufite gahunda yuko abavuye mu ishuri bazasubizwa kwiga.”

Yakomeje anenga imyitwarire mibi y’abagabo aho usanga aribo bagira uruhare mu gutera inda abangavu bigatuma bagira ubuzima bubi bakarwaza imirire mibi.

- Advertisement -

Ati “Amakimbirane aturuka ku bagabo ari kuri 80% bityo ugasanga atiza umurindi ibyo bibazo birimo no kurwaza imirire mibi ndetse n’igwingira.”

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage DHS, bugaragaza ko mu Karere ka Nyabihu ibipimo by’igwingira mu bana byavuye kuri 59% mu mwaka wa 2015, bigera kuri 46,7% mu mwaka wa 2020 mu gihe ubwasohotse muri Kamena 2023, bwo bwagaragaje ko aka Karere kageze ku gipimo cya 34,2% by’abana bagwingiye.

Simpenzwe Pascal umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Bamwe mu bakobwa batewe inda mu murenge wa Bigogwe

OLIVIER MUKWAYA

UMUSEKE.RW i Nyabihu