Nyamasheke: Abantu babiri bapfiriye mu mpanuka ya Moto

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN

Mu karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo mu Ntara y’Iburengerazuba, Habereye impanuka ya moto ihitana abantu babiri umwe arakomereka bikabije

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba Wo kuri iki cyumweru  tariki ya 2 Kamena 2024, , ku isaha ya saa moya z’umugoroba (19h00).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo Kanyogote Cyimana Juvenal, yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije uyu mumotari yagenderagaho.

Ati”Umumotari wari ruvuye i hanika witwa  Ndahimana Edison w’imyaka 28 yagonze umuntu wagendaga n’amaguru witwa Nsengumuremye Fabien ahita apfa, uwo yari ahetse witwa Mutuyimana Grolia  arakomereka ageze kwa muganga birangira nawe apfuye umumotari nawe yakomeretse “.

Imirambo ya banyakwigendera n’uwakomeretse bari mu Bitaro bya Kibogora.

MUHIRE Donatien

UMUSEKE/ Nyamasheke.