Abaturage barema isoko nyambukiranya mipaka rya Rugari bifuza ko ryakongererwa iminsi rikoreraho,rikava ku munsi umwe mu cyumweru.
Aba baturage biganjemo abarituriye bavuga ko bajyanayo umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi , bakagaragaza bagagaza ko ryongerewe iminsi rikoreraho barushaho gutera imbere.
Nyirahigano Felicite ni umuhinzi w’ibijumba avuga ko iri soko ryamubereye igisubizo, imbogamizi zigihari ari uko rikora rimwe mu cyumweru , Kuri we asanga bidahagije bityo yifuza ko iminsi yakongerwa.
Ati”Iri soko ryatubereye igisubizo mbona aho ngurishiriza umusaruro n’aho mpahira ibintu nkeneye .Rirema inshuro imwe mu cyumweru ,kuri njye ntabwo ihagije, twifuza ko ryaba kabiri mu cyumweru.
Mukantumwa Donatha nawe yavuze ko isoko asanga kuba rikora umunsi umwe imwe mu cyumweru bitazatuma atiteza imbere nk’uko abyifuza, akifuza ryakora iminsi myinshi.
Ati”Baryubatse tubona ari iterambere ryiza, Ikibazo ni uko rikora rimwe mu cyumweru. Twifuza ko mu cyumweru ryaba nka kabiri cyangwa gatatu byadutera gushyuha mu mutwe bigatuma tujya tuza gushaka icyatubeshaho”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke butangaza ko ikibura kugira ngo rikore buri munsi ari uko ibyumba bicye bisigaye bidafite ababikoreramo bityo nibaamara kuba benshi gukora buri munsi bikazakunda.
Ati”Rikora ku wa gatatu gusa, twifuza ko ryajya rikora buri munsi riracyafite ibyumba bike byo gukoreramo, abaryitabira ni baba benshi rizajya rikora buri munsi“.
Isoko nyambukiranya mipaka rya Rugari, ryubatse mu Mudugudu wa Rwamiko, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Macuba,rihuza abaturage b’ibihugu by’u Rwanda na Congo.
- Advertisement -
Ryatangiye kubakwa mu mwaka wa 2018 ryuzura muri 2020 ritangira gukorerwamo muri uwo mwaka.
Ryuzuye ritwaye amafaranga angana na Miliyari zisaga 2.7 Frw.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ Nyamasheke