Nyanza: Abafatanyabikorwa bishimiye guhabwa umwanya wo kumurika ibyo bakora

Abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Nyanza bishimiye umwanya bahawe wo kumurika ibyo bakora no kubimenyekanisha ni gusobanurira byimbitse abagenerwabikorwa babagana.

Mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF Open day) riri kubera mu karere ka Nyanza aho abafatanyabikorwa b’aka karere bari kugaragaza ibikorwa byabo.

Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza, Gashonga Léonard yashimiye abafatanyabikorwa ayoboye aho avuga ko ari uburyo bwiza bwo kugira ngo bamenyekanishe ibyo bakora

Yagize ati “Uyu n’umwanya mwiza tuba tubonye wo kumenyekanisha ibyo dukora, bityo turasabwa kwakira neza abatugana tukabasobanurira ibyo dukora tubaha serivisi nziza.”

MUHAYIMANA ukora mu muryango Trauma Help Rwanda urwanya ihungabana, banarikumira, bakanashishikariza abantu kwitabira serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe yavuze ko iki ari igihe cyiza bagize cyo gusobanurira aba bagana ibyo bakora.

Yagize ati “Turabasobanurira ibitera ihungabana, tunashishikariza abafite ihungabana kugana amavuriro abegereye kugira ngo bahabwe ubufasha bwuzuye.”

Undi mufatanyabikorwa nawe yagize ati “Uyu n’umwanya mwiza tuba tubonye wo kumenyekanisha ibyo dukora ari nayo mpamvu natwe tuwubyaza umusaruro.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yashimye uruhare abafatanyabikorwa bagira mu iterambere ry’Akarere ayoboye aho banashyira imbere n’iterambere ry’umuturage.

Yagize ati “Turashishikariza abaturage kwitabira iri murikabikorwa tukagana aba bafatanyabikorwa bakanadusobanurira ibyo bakora kandi nta mugayo turahirwa kuko dufite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari nawe ducyesha ibi byose by’iterambere mubona.”

- Advertisement -

Biteganyijwe ko iri murikabikorwa rizamara iminsi itatu, kugeza ubu mu Karere ka Nyanza habarurwa abafatanyabikorwa 68 bari kugira uruhare mu iterambere aho abaturage babagana bakabasobanurira ibyo bakora.

Imurikabikorwa riri kubera mu mujyi rwagati

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza