Nyanza: Umusore arakekwaho gusambanya umwana bafitanye isano

Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu kagari ka Mulinja mu Mudugudu w’Akana ka Mulinja,  Umusore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka umunani basanzwe bafitanye isano rya bugufi ( mubyara we).

Amakuru avuga ko uwo musore witwa TUYISHIME Eric w’imyaka 20 akekwaho gusambanya uwo mwana nyuma yaho nyina amusize mu rugo, we yari yagiye guhinga mu karere ka Ruhango.

Amakuru avuga ko mukuru w’uwo mwana yari  yagiye ku ishuri ndetse na musaza we yagiye mu kazi.

Uwahaye amakuru UMUSEKE  avuga ko “ Amakuru yatanzwe na musaza we avuga ko yaje mu rugo avuye mu kazi asanga  Tuyishime ari mu cyumba arimo asambanya uriya mwana nyuma arabiceceka, ntiyabimenyesha ubuyobozi, nyina aje arabimubwira  ahita ajya kubimemyesha Umukuru w’Umudugudu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Cyambari Jean Pierre, yabwiye UMUSEKE ko uriya musore yatawe muri yombi.

Ukekwaho gusambanya uyu mwana kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

 

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -