Nyanza: Umusore arakekwaho kwica umugabo amukubise ‘Icupa’

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Umusore witwa Ntaganzwa Steven w’imyaka 20 wo mu karere ka Nyanza akurikiranyweho kwica umugabo amukubise ‘Icupa’ mu musaya.

Byabereye mu murenge wa Nyagisozi mu Kagari ka Kabuga mu mudugudu wa Mirehe.

Uwapfuye yitwa Twagiramungu Theoneste w’imyaka 43 aho yakubiswe icupa mu mutwe.

Amakuru avuga ko Ntaganzwa ubwo yajyaga gukubita uwitwa Ntawigira, nyakwigendera yamubijije ahita amukubita iryo cupa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko ukekwa kwica nyakwigendera yari yasinze.

Mayor Ntazinda yagize ati”Ukekwa yari yasinze akubita mu musaya nyakwigendera ahita yikubita hasi ajyanwe kwa muganga arapfa”.

Ukekwa yahise afatwa ajyanwa kuri RIB Sitasiyo ya Nyagisozi kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -