Abahanga bagaragaje uko ubudaheranwa bwubatse u Rwanda rutajegajega

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Abashakashatsi ku budaheranwa ndetse n’abakora mu miryango itegamiye kuri Leta bagaragaje ko inzira u Rwanda rwahisemo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, ari intambwe idasanzwe Leta y’u Rwanda yateye mu myaka 30, yashibutseho iterambere ry’Igihugu.

Ibi byagarutsweho ku wa 8 Kamena 2024, ubwo i Kigali hateraniraga inama Mpuzamahanga y’iminsi itatu yiga ku budaheranwa, ihuriwemo n’abashakatsi batandukanye baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, bakora ku bijyanye no kubaka ubudaheranwa n’amahoro arambye.

Ni inama yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’abashakashatsi biga ku budaheranwa (Resilio Association), ku bufatanye na Interpeace, Umuryango mpuzamahanga uharanira kubaka amahoro arambye ku Isi, RBC, Never Again Rwanda, Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’abandi.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ( MINUBUMWE) igaragaza ko mu myaka 30 ishize hari intambwe yatewe yo kwishimirwa mu rwego rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Mu bushakashatsi bwamuritswe muri Werurwe 2024, ku budaheranwa MINUBUMWE ifatanyije n’umuryango Interpeace bwagaragaje ko muri rusange ubudaheranwa ku munyarwanda ku giti cye, haba mu ngo, ndetse no mu muryango mugari inzego za leta n’imiryango itegamiye kuri Leta bigeze ku kigero cyiza.

Ni ubushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukorana na bagenzi babo binyuze mu itsinda no gukemura amakimbirane buri ku gipimo cya 88%.

Ni mu gihe ku rundi ruhande hagaragajwe ko hakiri ibibazo bikigaragara birimo ibikomere by’amateka ya Jenoside bitarakira.

Hari n’ikibazo cy’ubukene cyugarije bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,ariyo mpamvu Interpeace bahera basaba ko ubwo buryo bukomatanyije bwakoreshwa.

Umuryango Interpeace ku bufatanye na MINUBUMWE bagaragaje ko hakwiye gushyirwaho gahunda y’uburyo bukomatanyije, burimo kuvura ibikomere byo mu mutwe ndetse no guteza imbere imibanire hamwe n’ubumwe n’ubwiyunge by’umwihariko no gufasha abantu gutera imbere mu bijyanye n’ubukungu.

- Advertisement -

Kayitare Frank, Umuyobozi mukuru wa Interpeace mu Rwanda, avuga ko byagaragaye ko iyo witaye ku kibazo kimwe bigira ingaruka ku bwiyunge ndetse kandi ko n’uwabashije gutera imbere mu bukungu asubizwa inyuma n’ibibazo byo mu mutwe n’ibindi.

Ati”Aba bashakatsi nabo bemeza ko muri iki gihe uburyo bwiza bwo kubaka ubudaheranwa cyane cyane mu bihugu byanyuze mu ntambara na Jenoside hagombye gukoresha uburyo bukomatanyije hagamijwe kubaka amahoro arambye.

Urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ruvuga ko rufite inshingano zo gusigasira ibyagezweho muri iyi myaka 30 ishize.

Umwe muri rwo witwa Irumva Albert yavuze ko abanyeshuri azigisha azabasobanurira uburyo bagomba kubaka ubudaheranwa bubakiye ku mateka y’Igihugu kugira ngo barusheho kugira u Rwanda rwiza rwifuzwa.

Mugenzi we witwa Irafasha Penela avuga ko isomo akuye muri ibi biganiro by’ubudaheranwa ari inzira nziza yo kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ati”Twe nk’urubyiruko nitwe maboko y’Igihugu cyacu dukwiye guhirimbanira ibyiza tukagira uruhare mu gusigasira ibyagezweho duhangana na bamwe mu bapfobya amateka ya Jenoside.”

MINUBUMWE ivuga ko hari gahunda zashyiriweho urubyiruko hagamijwe kurufasha gusobanukirwa amateka.

Uwera Kanyamanza Claudine, Ushinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe n’Isanamitima muri MINUBUMWE yagaragaje ko mu myaka 30 ishize ubushakashatsi ku budaheranwa bugaragaza uko abantu bagiye biteza imbere muri rusange.

Ati“Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibikomere byinshi. Muri iyi nama n’abashakatsi batandukanye, twaganiriye cyane ku bikomere, buriya ushobora no guha umuntu ubufasha bwose bugaragara nk’uko twabibonye ariko hari no kubaka umutima ku bijyanye n’isanamitima, twumvise ko hakiri urugendo rukomeye, twaganiriye kandi ku ngingo ngenderwaho zizifashishwa kugira ngo tugere ku ntego Twifuza kugeraho”.

MINUBUMWE yibukije Urubyiruko ko nyuma y’imyaka 30 ishize, hari intambwe yatewe ko ubu ari ahabo ho kugena Igihugu cyifuzwa bubakiye ku mateka y’aho cyavuye.

Umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda, Frank Kayitare

Uwera Kanyamanza Claudine Ushinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe n’isanamitima muri MINUBUMWE

DIANE MURERWA / UMUSEKE.RW