Malawi: Indege yari itwaye Visi Perezida yaburiwe irengero

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Indege yari itwaye Visi Perezida wa Malawi, Dr Saulos Klaus Chilima, n’abandi bantu icyenda yaburiwe irengero.

Ibiro bya Perezida wa Malawi, mu itangazo byashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024.

Rigira riti ” Indege y’Igisirikare cya Malawi cy’irwanira mu kirere, yahagurutse i Lilongwe mu gitindo cyo kuri uyu wa Mbere Saa 9:17, itwaye Visi Perezida, Dr Saulos Klaus Chilima, n’abandi bantu icyenda, itigeze igwa ku kibuga cy’Indege cya Mzuzu saa 10:02 nk’uko byari biteganyijwe”.

Rikomeza rivuga ko inzego zishinzwe ingendo zo mu kirere zakomeje kugerageza kivugisha abari mu ndege nyuma ibuze kuri ‘Radar’.

Riti ” Umugaba Mukuru w’Ingabo za Malawi, General Valentino Phiri yahise amenyesha Perezida Lazarus Chakwera ibyabaye, ahita asubika urugendo yari kugirira muri Bahamas”.

Inzego z’umutekano za Malawi zivuga ko zikomeje ibikorwa by’ubutabazi no gushakisha iyo ndege.

Muri iyi minsi bisa nk’aho umutekano wo mu Kirere utizewe kuko mu gihe gito cyane ibikomerezwa n’abayobozi bari kugwa mu mpanuka z’indege.

Hari iyabaye ku ya 19 Gicurasi 2024 ihitana Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi n’abayobozi bari kumwe barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amirabdollahiah.

Yaje ikurikira iyabaye muri Mata 2024, ihagitana uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, General Francis Omondi Ogolla, hamwe n’abandi ba Ofisiye umunani bari kumwe muri Kajugujugu.

- Advertisement -

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW