Perezida Kagame ari Seoul muri Korea

Perezida wa Repubulika , Paul Kagame ari seoul muri Korea  mu nama ihuza abakuru b’ibihugu bya Afurika na Korea

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bivuga ko “Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bayobozi  mu nama ihuza Korea na Afurika.”

Iyi nama biteganyijwe ko itangira kuva tariki ya 4-5 Kamena 2024, ikazabera mu mujyi wa Ilsan na Seoul.

Ifite insanganamatsiko igira iti “Ejo Hazaza dukorera hamwe: Gusangizanya ukwaguka, iterambere n’ubufatanye.”

Iyi nama ifite intego yo gukomeza kwagura ubufatanye hagati ya Afurika na Korea,ikazahuriza hamwe abakuru b’ibihugu, Imiryango mpuzamahanga yo muri Afurika ndetse n’abagize  guverinoma ya Korea barimo Perezida w’iki gihugu Yoon Suk Yeol.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’abafatanyabikorwa b’umwihariko ba Koreya kuva mu mu 1963 umubano washinga imizi.

Ibihugu byombi bifite ibyo bihuriyeho byinshi. Koreya n’u Rwanda nta mutungo kamere bifite, iterambere ry’ubukungu bwabyo rishingiye ku guhanga udushya mu buhinzi, ikoranabuhanga, uburezi no kubakira abantu ubushobozi.

Koreya ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda binyuze mu kongerera ubushobozi inzego, guhugura abakozi bahabwa ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse n’ibikorwaremezo bito n’ibinini byifashishwa mu bukungu.

Ikigo mpuzamahanga cy’ubufatanye mu iterambere cy’abanya-Koreya, (KOICA), cyateye inkunga imishinga myinshi yibanda ku ikoranabuhanga, guhanga udushya, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) no kongera umusaruro w’ubuhinzi.

- Advertisement -

Muri 2009, u Rwanda rwashinze ambasade i Seoul, Koreya iyishinga i Kigali mu 2011.

Korea isanzwe ari umufatanyabikorwa mwiza n’inshuti n’u Rwanda

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w’iki gihugu

UMUSEKE.RW