Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya  kutiremereza

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri guverinoma

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye abayobozi bashya kudahora bibutswa inshingano, abasaba gukorana umurava kandi birinda kwiremereza mu mirimo.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri guverinoma.

Abarahiye ni Amb. Olivier Nduhungirehe,  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Yussuf Murangwa,  Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi na Consolee Uwimana,  Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Abandi ni  Mutesi Rusagara, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Olivier Kabera,  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Harahiye kandi  Aimable Havugiyaremye: Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) na Angelique Habyarimana, Umushinjacyaha Mukuru .

Perezida Kagame kandi yakiriye indahiro y’Umugaba w’Ingabo zishinzwe Ubuzima, Maj. Gen. Dr. Ephrem Rurangwa ndetse n’Umugaba Wungirije muri icyo cyiciro, Brig. Gen. Dr. John Nkurikiye.

Nyuma yo kwakira indahiro, umukuru w’Igihugu yabasabye  gukorera Abanyarwanda nta numwe uvanguwe.

Yagize ati “ Ntabwo nshidikanya ko muzakomeza gukorera igihugu  cyacu kandi cyanyu uko bikwiye. Muhagarariye inzego zitandukanye .Nubwo byumvikana inshingano  mufite,  nkuru ni ukurengera inyungu z’Abanyarwanda bose, nta kurobanura. Iyi ni inshingano yumvikana cyangwa igaragara nkaho yoroshye  ariko mu by’ukuri iyo bigeze mu bikorwa  niho bigaragarira ko biba bitoroshye . Ko abantu bagomba kuzua neza inshingano zibirimo .”

Perezida wa Repubulika yababwiye ko umuyobozi aba adakwiye kwiha ikuzo ngo yitekerezeho gusa ahubwo agomba  gutekereza inshingano yahawe.

- Advertisement -

Perezida Kagame yabibukije ko nubwo bahawe inshingano badakwiye kubigira urwitwazo ngo biremereze .

Ati “Naho ibindi byo kwiremereza, kubona ko ari wowe ndetse bikavamo kuba udashobora kuvugana n’undi  ngo mwuzuzanye kubera ko buri wese afite uruhare agomba kugira, ibyo uwo muco  uba ukwiye gucika burundu , atari ukagabanuka gusa. Kuko biratudindiza ndetse bigasa nkaho muri twe hari abishimiye aho turi.”

Perezida wa Repubulika yashimangiye ko umuyobozi mwiza ari utanga urugero rwiza ku bandi bityo nabo bagomba kubikora by’umwihariko ku bakiri bato.

Umukuru w’Igihugu yabasabye gukora inshingano bahawe bidasabye guhora bibutswa.

Ati “Ntabwo byaba ko abayobozi gukora imirimo yabo bahora bibutswa buri gihe ndetse bikaba nkaho abayobozi hari abashinzwe  kubibutsa ibyo bagakwiye kuba bakora.Ntabwo  ukwiye kuba utegereza kwibutswa gukora ibyo ushinzwe ariko biraba kenshi.”

Yasabye abayobozi bashya kutiremereza mu nshingano bahawe

UMUSEKE .RW