Perezida Paul Kagame azataha Stade Amahoro

Perezida Paul Kagame azataha ku mugaragaro Stade Amahoro ivuguruye, ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024, ahazanakinwa umukino uzahuza APR FC na Police FC.

Aya makuru yahamijwe na Minisiteri ya Siporo binyuze mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kamena 2024.

Bati “Minisiteri ya Siporo ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), bishimiye kumenyesha Abanyarwanda bose, cyane cyane abakunzi b’umupira w’amaguru n’abakunzi ba siporo muri rusange ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame azataha ku mugaragaro Stade Amahoro, ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024.”

Iki gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro  Stade Amahoro ivuguruye kandi kizarangwa n’umukino wo guhatanira igikombe cyiswe “Amahoro Stadium Inauguration Trophy”, uzahuza amakipe y’Abashinzwe Umutekano.

Minisiteri ya Siporo kandi yatangaje ko uyu mukino uzatangira saa Kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), mu gihe imiryango ya Stade izaba ifunguye guhera saa Tanu z’amanywa (11:00AM) kugera saa Cyenda z’igicamunsi (15:00PM).

Biteganyijwe ko amatike yo kwinjira kuri uyu mukino (n’ubwo ibiciro bitarajya hanze) aratangira kugurishwa kuri uyu wa Gatandatu nk’uko byanditswe mu itangazo.

APR FC na Police FC ni na zo zizahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika aho zanamaze no kubona ibyangombwa kuva muri CAF bizemerera kuyakina.

Iyi Stade yakira abantu ibihumbi 45, yaherukaga gukinirwaho umukino wa mbere mu byumweru bibiri bishize, ubwo Rayon Sports yagwaga miswi na APR FC 0-0 mu mukino wa gicuti wo gusogongera kuri iyi Stade binyuze mu cyiswe ‘Ihuriro mu Amahoro’.

Umukuru w’Igihugu yaherukaga kugaragara ku mikino ya hano mu Rwanda muri Mutarama 2016 ubwo yafunguraga ku mugaragaro irushanwa ry’amakipe y’Igihugu ry’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).

- Advertisement -
Perezida Paul Kagame azitabira umukino uzahuza APR FC na Police FC ku munsi w’Ubwigenge

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW