Perezida wa Kiyovu yamaze impungenge Abayovu ku madeni ifite

Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yijeje abakunzi b’iyi kipe ko ibibazo by’amadeni ibereyemo abakinnyi bayireze n’abatarabembwa, bigiye gukemuka vuba.

Tariki ya 26 Gicurasi 2024, ni bwo Abanyamuryango ba Kiyovu Sports batoye ubuyobozi bushya busimbura ubwari bwamaze kwegura.

Ibi byakozwe biciye mu Nteko Rusange Idasanzwe yari yahuje Abanyamuryango b’iyi kipe yo ku Mumena.

Nkurunziza David, ni we watorewe kuyobora iyi kipe asimbuye Ndorimana Jean François Régis wari weguye kuri uyu mwanya.

Gusa iyi kipe ifite ibibazo byiganjemo amadeni y’abakinnyi bayireze yabirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ibirarane by’imishahara y’abakinnyi yifashishije mu mwaka ushize w’imikino 2023/2024.

Akimara gutorwa, Nkurunziza David yabwiye Abanyamuryango n’abakunzi ba Kiyovu Sports ko mu gihe gito gishoboka, iyi kipe izaba yakemuye ibibazo ifite.

Ati “Ibyerekeye ibihano bya FIFA, ni yo dosiye turi gukoraho kandi tumaze iminsi dukoraho. Turizera ko mu gihe gito kitarenze ukwezi kwa Gatandatu tuzabaha ibisubizo byiza biduhesha kuba ikipe nziza Abayovu bifuza.”

Yakomeje avuga mu byamuzanye muri iyi kipe bindi, harimo guhuza imbaraga n’abakunzi ba yo kugira ngo bongere bamwenyure.

Nkurunziza yakomeje avuga ko we na bagenzi be bazaharanira kubaka ikipe itsinda kuko ari wo mukoro bafite imbere y’abakunzi b’iyi kipe.

- Advertisement -

Komite Nyobozi y’Urucaca, ifite manda y’imyaka itatu. Abasimbuye abeguye, bazayobora imyaka ibiri bari basigaje ngo basoze manda hanyuma hazabeho andi matora.

Perezida wa Kiyovu Sports yamaze impungenge Abayovu ku madeni ikipe ifitiye abakinnyi

UMUSEKE.RW