Rwanda: Abatunze intwaro rwihishwa baburiwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, na Polisi y’Igihugu, baburiye abantu batunze   intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, basabwa kuzitanga hakiri kare.

Ni ibyatangajwe na Dr Murangira B Thierry uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ubwo yari mu kiganiro Dusangire Ijambo kuri Televiziyo y’Igihugu.

Dr Murangira yatangaje ko mu Rwanda hari amahoro,  bityo ko nta mpamvu yatuma umuntu yakumva atekanye kuko afite imbunda.

Ati “Turi mu gihe kiruta kure cya gihe twabayemo, burya rero iyo abantu bahinduka, duhinduka no mu mitekerereze. Imitekerereze ya kera ntaho ihuriye n’iy’ubu ngira ngo n’uwo babibwira ntabyemere yabyibonera ku maso. Ubu ni n’uburyo bwo kubatera akanyabugabo, kubabwira tuti burya nubwo cya gihe wibagiwe, wikwikururira ingorane uzibona.”

Dr Murangira yasabye ko abafite intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ko bakwiye kuzitanga kuko ari amahirwe bahawe.

Ati “Nawe muntu uyifite mu buryo bundi wayibonyemo ni amahirwe wahawe yo kuyitanga. Yitange wirinde ibibazo bishobora gukururuka nyuma kuko murabizi iyo ibiganiro nk’ibi bitanzwe biba ari ibyo kuburira ariko ntibibura ko ibindi bikorwa bikorwa byo kuba tugumya kuba twabwira abantu, dushishikariza n’abantu kuba niba hari ubizi ko hari mugenzi we uyifite atange amakuru.”

Inzego zemerewe gutunga imbunda harimo Ingabo z’Igihugu, Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Urushinzwe Igorora, RCS, n’izindi ariko zitungwa ku buryo buzwi bwemewe n’amategeko.

Abakozi b’izo nzego zose hari amategeko abagenga, agendanye n’uko babona imbunda n’uko bayisubiza mu gihe bibaye ngombwa unyuranyije n’itegeko akabihanirwa.

Intwaro  zivugwa mu itegeko No56/2018  ryerekeye intwaro ni “imbunda, amasasu, ibikoreshwa byose nk’intwaro biturika, izishanyaraza, iz’uburozi, izihumanya  n’izubumara”.

- Advertisement -

Amategeko ateganya ko muntu wese ukora cyangwa utunga intwaro zitemewe, kwinjiza cyangwa kubika, gucuruza cyangwa gukwirakwiza, gukoresha intwaro zitemewe uwo muntu aba akoze icyaha.

Iyo agihamijwe n’urukiko akatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 7 Frw na miliyoni 10 Frw.

Ni mu gihe utunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uhindura ibimenyetso biranga intwaro na we aba akoze icyaha, iyo agihamijwe akatirwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugera kuri ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw.

Naho uyitunze byemewe ariko wayandaritse ahanishwa igifungo cy’amezi atari munsi y’atatu ariko atarenze atandatu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300 Frw itarenze ibihumbi 500 Frw.

Utunze imbunda byewe ariko wayitije, wayikodesheje cyangwa wayigabye ubikoze na we ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.

 

UMUSEKE.RW