U Rwanda rwatangiye neza mu irushanwa rya Zone V

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu ngimbi n’abangavu, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 18 mu bahungu, yatangiranye intsinzi yakuye kuri Kenya mu mikino y’Akarere ka Gatanu iri kubera muri Uganda.

Guhera ku Cyumweru tariki ya 9 Kamena, mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, hari kubera imikino y’Akarere ka Gatanu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 18 (U18 Zone V Qualifiers).

U Rwanda ruhagarariwe n’amakipe abiri, abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 18.

Mu Cyiciro cy’Abahungu, u Rwanda rwatsinze Kenya amanota 81-52. Muri uyu mukino, Umunyarwanda, Kayijuka Dylan Lebson ni we watsinze amanota menshi (20), akora Rebounds enye mu gihe yanatanze imipira itatu yavuyemo andi manota.

N’ubwo mu bahungu byagenze neza ku Rwanda, mu bakobwa ho byari bibi kuko batsinzwe na Uganda amanota 79-40.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Nibishaka Brigitte ni we watsinze amanota menshi (20), akora Rebounds 22 mu gihe yanatanze umupira umwe wavuyemo amanota.

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa mbere. Mu bakobwa, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda irakina na Tanzania Saa Tanu z’amanywa z’i Kigali mu gihe mu bahungu ingimbi z’u Rwanda zikina na Uganda Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Iyi mikino kandi, harimo n’umusifuzi Mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Ngaju Samuel Ikirezi wagaragaye mu mukino wahuje Uganda na Tanzania.

Abatoza b’ikipe y’Igihugu barimo Mugabe Arstide wakiniye ikipe y’Igihugu
Kenya yatsinzwe umukino wa mbere n’u Rwanda
Ingimbi z’u Rwanda zatangiye neza
Bari beza mu mukino wose
Bayoboye umukino igihe kinini
Abangavu b’u Rwanda ntibahiriwe n’umukino wa mbere
Uganda yatsinze u Rwanda mu Cyiciro cy’Abakobwa
Ntibahiriwe n’umukino wa mbere
Abasore b’u Rwanda bari beza mu mukino wose

UMUSEKE.RW

- Advertisement -