Umunyonzi ukekwaho ubujura yasanzwe yapfuye

RUBAVU: Mu gitondo cyo kuri wa uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena mu Murenge wa Nyamyumba mu Kagali ka Rubona mu Mudugudu wa Bunyago habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 20 witwa Nshimiyimana Jackson ugeretseho igare bigakekwako yaba yishwe.

Amakuru y’uru rupfu yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo abaturage bari bagiye mu mirimo n’uko bakabona umurambo w’uyu musore bagahita babimenyesha ubuyobozi.

Abaturage bahaturiye bavuze ko uwo musore yari asanzwe ari umunyonzi ariko bakaba bari basanzwe bamukekaho kuba ari umujura, bakaba bakeka ko yaba yishwe na bagenzi be kubera ibyo batumvikanyeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin yemeje aya makuru, avuga ko nabo bayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu bahita babimenyesha inzego zishinzwe umutekano ndetse n’inzego zishinzwe iperereza.

Ati’’Twabimenye mu gitondo tubimenyesha inzego z’umutekano urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu, mu gihe umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi’’.

Yakomeje avuga ko uyu musore yavugwagaho gukora urugomo mu masaha y’ijoro aho bategaga abantu bikaba bikekwa ko yishwe na bagenzi be mu gihe haribyo baba batumvikanyeho.

Aho uyu musore yiciwe n’ubundi niho mu kwezi gushize hategewe SEDO w’Akagari ka Murara mu Murenge wa Rubavu, Bibutsuhoze Pio agasubira inyuma akitabaza Polisi bahagera n’ubundi abajura bakabitambika mu mirwano Umupolisi akarasa SEDO mu kaguru amwitiranije n’umujura.

OLIVIER MUKWAYA
UMUSEKE.RW i Rubavu

- Advertisement -