Umusirikare wa kane wa Afurika y’Epfo yaguye mu mirwano muri Congo

Ingabo za Afurika y’Epfo ziri mu butumwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bw’umuryango w’ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) zivuga ko umwe mu basirikare bazo yapfuye nyuma y’imirwano n’umutwe wa M23 , aba uwa kane wemejwe ko  aguye muri iyi mirwano.

Ingabo z’Afurika y’Epfo (SANDF) zivuga ko ku wa kane “zasakiranye na M23 i Sake” mu mujyi uri mu ntera ya kilometero 25 mu burengerazuba bwa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru bararwana.

Imisozi ikikije Sake iriho ibirindiro bimwe na bimwe bya M23, mu gihe muri ‘santere ya Sake gusubira iburasirazuba werekeza Mubambiro na Goma hakigenzurwa n’ingabo za leta, ingabo za SADC na Wazalendo.

Mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2024, SANDF ivuga ko abasirikare 13 bayo bakomerekeye mu mirwano, naho undi umwe arakomereka bimuviramo urupfu.

Ivuga ko abakomeretse bajyanwe kuvurirwa ku bitaro by’i Goma kandi ko barimo koroherwa.

Mu itangazo na yo yasohoye, M23 yemeje ko yarwanye n’ingabo za leta ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo barimo na SAMIDRC n’ingabo z’u Burundi.

M23 yavuze ko imibare y’ibanze igaragaza ko abasivile 10 bishwe n’uruhande rwa leta, abandi benshi barakomereka.

M23 yongeyeho ko yafashe imodoka ebyiri z'”umwanzi” zitwara abasirikare ku rugamba n’ikamyo ikoreshwa ku rugamba.

SANDF ntiyemeje ko izo zafashwe ariko yavuze ko imodoka ebyiri zitwara abasirikare “zangiritse” mu mirwano.

- Advertisement -

Uwo musirikare wapfuye, abaye uwa kane w’Afurika y’Epfo utangajwe ko yapfiriye muri ubwo butumwa, bwatangiye mu Kuboza k’umwaka ushize.

Muri Mata, SADC yavuze ko  umusirikare ukomoka muri Afurika y’Epfo yapfiriye mu bitaro aho yari amaze igihe gito arwariye.

Muri Gashyantare uyu mwaka , abasirikare babiri b’Afurika y’Epfo bo mu butumwa bwa SAMIDRC biciwe mu gitero cy’ibisasu by’urwungikane mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Ubu ugenzura igice kinini cy’intara ya Kivu ya Ruguru mu Burasirazuba bw’igihugu.

Imodoka z’intambara za SADC ,M23 ivuga ko yazifashe mu mirwano yabahuje

UMUSEKE.RW