Urubyiruko rurangije kwiga imyuga rwizigamiye amafaranga yo gutangira ubuzima bushya

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Uribyiruko 20 rurangije mu myuga rwizigamiye 900000 ruzaheraho rutangiza Koperative

Gisagara: Urubyiruko 20  rw’abahungu n’abakobwa mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara ruvuga ko ubumenyi bakuye mu mashuri y’imyuga harimo no kwizigamira 900,000frws bazaheraho batangiza Koperative.

Mu gihe cy’amezi atandatu uru rubyiruko rwari rumaze rwigishwa gukora amasabune y’imiti, ay’amazi ndetse n’amavuta yo kwisiga atandukanye, bavuga ko bahakuye Ubumenyi batazapfusha ubusa bakavuga ko bagiye gushinga Koperative kuko bafite igishoro cy’ibihumbi 900 frw  bazaheraho.

Uwamungu Sadaka umwe muri abo Banyeshuri avuga ko  yize amashuri yisumbuye mu Ishami ry’indimi n’ubuvanganzo abura akazi, yigira inama yo kujya kwiga Imyuga.

Ati: “Twiteguye gushyira mu bikorwa Ubumenyi twahawe  akarusho ni uko twigishijwe no kwizigamira makeya duhawe.”

Uwamungu avuga ko amafaranga yo gutega bahabwaga basaguraga makeya bakizigamira kugira ngo umunsi bashoje amasomo bazabone igishoro gifatika bazaheraho bashinga Koperative.

Uwimana Espérance avuga ko abaduha amasomo bagerekagaho n’amatike y’urugendo ari nayo twagiye dukuraho ayo kwizigamira.

Ati: “Habayeho kwigomwa kugira ngo tuzayahuze dutangize Koperative yo izadufasha gushyira mu bikorwa Ubumenyi twahawe.”

Uwimana avuga ko hari abasoza amashuri y’Imyuga bakabura igishoro baheraho, akavuga ko nta bushomeri bazahura nabwo kuko biteganyirije.

Umuhuzabikorwa Ushinzwe amahugurwa mu Ishuri ry’Imyuga (Brillant School) Nduwayezu Ignace bakiriye abashaka kwiga amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro ari benshi kuko bajya gutangira kwigisha abo bafite, banyujijeho amatangazo haza abarenga 1000 bishatse kuvuga ko abenshi bamaze bafite inyota yo kwiga Imyuga.

- Advertisement -

Ati: “RTB nibo baduteye Inkunga, dufite Urubyiruko rwinshi rukeneye kwiga amashuri y’Imyuga.”

Nduwayezu avuga ko aba bashoje amasomo ari icyiciro cya kabiri, akavuga ko bagiye kongera gufata abandi babikeneye.

Ati: “Abarangije ubushize dufitemo ba Rwiyemezamirimo bageze ku ntambwe ishimishije’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save Sibomana Damien avuga ko bakuru babo barangije kwiga Umwaka ushize bashinze Koperative kandi ikaba ikora neza.”

Sibomana akavuga ko bigiye korohera aba gutangiza Koperative kuko bo bamaze kubona igishoro.

Ati: “Amashuri y’Imyuga adufitiye akamaro kanini kuko bamwe mu bayize bakuwe mu ngeso mbi zitandukanye ubu bakaba bageze ku rwego rwiza rwo kwihangira imirimo.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Save buvuga ko kuva Iri Shuri ry’imyuga ryashingwa Ubujura n’ubuzererezi bwagabanutse ku kigero cya 99% muri uyu Murenge.

Uwimana Espérance avuga ko gutangiza Koperative bizaborohera kuko bafite igishoro
Uwamungu Sadaka umwe muri abo Banyeshuri avuga ko yize amashuri yisumbuye mu Ishami ry’indimi n’ubuvanganzo abura akazi yigira inama yo kwiga Imyuga
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save Sibomana Damien avuga ko biteguye gufasha Abarangije mu mashuri y’imyuga

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Gisagara.