Wazalendo irashinjwa kurasa kuri MONUSCO

Abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bwo kugarura Amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwa MONUSCO, barashweho kakekwa insoresore zo mu mutwe ba Wazalendo.

Iki gitero MONUSCO yakigabweho ku ya 15 Kamena 2024, ubwo yari mu gace ka Malende mu Birometero birindwi uvuye mu mujyi wa Butembo ho muri Kivu ya Ruguru.

Radio Okapi itangaza ko ubwo abasirikare ba MONUSCO bari bagiye kurinda abaturage ngo badaterwa n’abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa ADF bamaze igihe bica abaturage muri Ituri.

Abo basirikare ba MONUSCO bambara ingofero z’ubururu baje kugabwaho igitero n’abantu bitwaje intwaro hakekwa abarwanyi ba Mai-Mai cyangwa insoresore za Wazalendo.

Ingabo za UN nazo ngo zasubije abo barwanyi babarasaho, gusa hagira abakomeraka ba MONUSCO baje kujyanwa mu kigo cya Gisirikare cya Mavivi kiri i Beni ngo bavurwe.

Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kuba isibanirano ryiIntambara biturutse ku mitwe y’itwaje intwaro irenga 200 ihakorera.

Hakiyongeraho n’abaturage benshi bafite intwaro harimo n’abo bitwa Wazalendo bafashe intwaro ahanini ngo bagiye kurwanya M23, ariko ubu bakaba bazikoresha biba banica abaturage.

 

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -