Wazalendo yesuranye n’Ingabo za Congo

Insoresore zo mu mutwe witwaje intwaro wa Wazalendo zakozanyijeho n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, hapfa Aba-Wazalendo bagera kuri batandatu.

Ni imirwano yabereye mu gace ka Mabalako muri Teritwari ya Beni ho muri Kivu ya Ruguru.

Abo muri Wazalendo barashe ku basirikare ba FARDC, bituma nabo basubiza hapfa Aba-Wazalendo batandatu.

Ni mu gihe kandi mu ijoro ryo ku wa 15 Kamena, urubyiruko rwo muri Wazalendo rwari rwishe abasirikare babiri ba FARDC muri Teritwari ya Lubelo.

Wazalendo ni itsinda ry’abitwaje intwaro bagizwe n’abahoze mu nyeshyamba n’imitwe yiterabwoba, irimo Nyatura CMC, APCLS, PARECO-FF, NCD-Renové na FDLR.

Perezida Felix Tshisekedi yigeze kubazwa ku rugomo n’ibyaha bikorwa na Wazalendo.

Icyo gihe yasubije ko abashinja Wazalendo ibi byaha ari abatazi ukuri k’ubuzima abarwanyi bayigize ndetse n’imiryango yabo banyuzemo.

Yagize ati “Bamwe muri bo babonye ababyeyi babo basambanywa, bicwa cyangwa bacibwa imitwe. Ntabwo ari abantu batekereza nkawe nanjye. Byibuze ishyire mu mwanya wabo by’akanya gato. Birwanaho bakoresheje buri kintu cyose bafite.”

Gusa byaje guhinduka kuko ubu abo nibo basigaye bakozanyaho n’Ingabo za Leta cyangwa se bakiba abaturage ibyabo ndetse bakanica.

- Advertisement -

Major General Peter Chirimwami, uyobora Kivu ya Ruguru aherutse gusaba izo nsoresore kudakomeza kwica no guhohotera ikiremwamuntu, gusa bisa nka ho yatokoraga ifuku.

Bigeze naho Wazalendo itagitinya no kurasa ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura Amahoro bwa MONUSCO.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Karugarama

    Ariko ibitangazamakuru byo mu Rwanda birabeshaga kweli kweli !.

    WAZALENDO ndaho bahuriraga na FDLR Y’U RWANDA.
    Iyo mirwano muvuga ndayabayeho murabeshaga cane kabisa!.

    Ikindi co mwamenya na n’uko WAZALENDO ari abene gihugu bakomoka mu Moko gatandukanye garimo, abatembo,abanande,abanyabuisha,abanianga,abakumu,ababembe,abafuriro,abakumu ndetse n’abatutsi banze kuba ingaruzwamuheto za Kagame na Museveni utaretse na Ruto Bose biyemeje kurimbura les bantous . Ikindi