Abagore bazatora Kagame wabakijije gukubitwa bazira ubusa

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abagore babarizwa mu Muryango FPR bashimangiye ko batazazuyaza gutora Kagame

Muhanga: Uzamukunda Yukunda wo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, avuga ko abagore bazaba aba mbere gutora Kagame kubera ko yabakikijije inkoni bamwe mu bagabo babakubitaga.

Mu buhamya yahaye abanyamuryango ba FPR uzamukunda Yukunda avuga ko  nubwo abandi bakwifata ntibatore abagore bo bakwiriye kuzirikana umutwaro ukomeye Paul Kagame yabakuyeho.

Ati: “Ubu n’umugabo ugikubita umugore abikora afite ubwoba ko RIB imutambikana.”

Uzamukunda avuga ko ahamya ko abagore bazaba aba mbere gushyira igikumwe ku gipfunsi kuko bazi neza ko gutora Kagame bibazanira amahoro n’umutekano.

Uyu mubyeyi watanze ubuhamya yabwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko usibye itegeko rihana abahohotera abagore Kagame yashyizeho, hari n’iterambere yagejeje ku Banyarwanda bari muri Koperative muri rusange, n’abagore by’umwihariko na we arimo.

Ati: “Nahereye ku mafaranga makeya muri Koperative y’abahinzi borozi mbarizwamo ubu naguze inka.”

Abanyamuryango bari muri Stade ya Muhanga baturuka mu Murenge wa Nyamabuye bose bikirizanyaga ko aya atari amatora ngo ni Ubukwe, abandi bati “inkoko niyo ngoma italiki itinze kugera.”

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri uyu Murenge  bavuga ko  Ibitaro bya Kabgayi cyane ibyo abagore babyariramo, inganda zitandukanye zubatswe, Inyubako nshya y’Umurenge byose babihawe n’Umukandida wa FPR kandi abazatora babiheraho bakamutora batazuyaje.

Uzamukunda avuga ko nubwo abandi bakwifata usibye ko bitashoboka abagore bo batazazuyaza gutora Kagame

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.