Abanya-Bugesera baracyashaka Kagame

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera bashimangiye ko bagishaka kuyoborwa na FPR- Inkotanyi, irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame kubera ibyiza yabagejejeho.

Babitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nyakanga 2024, ubwo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Bugesera bateraniye kuri Stade ya Bugesera mu gikorwa cyo kwamamaza Abakandida Depite ba FPR- Inkotanyi, ndetse n’Umukandinda w’uyu Muryango ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Bimwe mubyo bishimira ni ikibuga cy’Indenge Mpuzamahanga cya Bugesera, imihanda yubatswe, ibyumba byinshi by’amashuri, amazi meza yegerejwe abaturage mu Mirenge itandukanye aho bavomaga mu bishanga none ubu bikaba byarakemutse.

Sehire Emmanuel wo mu Murenge wa Gashora yabwiye UMUSEKE ko hari ibintu byinshi by’ingenzi bagezeho mu iterambere by’umwihariko kuba Bugesera ituwe kandi ifite umutekano usesuye.

Ibi bituma ariyo mpamvu bahisemo guhundangazaho amajwi Chairman wa FPR-INKOTANYI, Paul Kagame, wabarinze gusuhuka.

Ati”Twahawe inganda nyinshi harimo izitunganya amazi, izikora imisumari n’izindi noneho icyongeyeho ni twe dufite igikorwa nyamukuru cy’ikibuga cy’indege cya Bugesera twumva rero ari ibintu bidasanzwe dukwiriye gushimira Paul Kagame wabitugejejeho, abagishidikanya ku ku mutora cyangwa se ku mugeraranya n’abandi abo ntibakwiye kwitwa Abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko gutora FPR Inkotanyi ari ukwiteganyiriza ibyiza kuko bazi neza ko Kagame Paul n’Umuryango FPR-Inkotanyi babahishiye byinshi.

Uwimpuhwe Domina wo mu Murenge wa Ntarama, nawe ahamya ko Kagame yababereye indashyikirwa mu buzima bwabo, ko kubera ibyiza ntagereranywa yabagejejeho bazamutora 100%.

Ati”Amatora yo tuyiteguye nk’ubukwe iyo urebye aho Abanyarwanda tuvuye mu myaka 30 ishize naho tugeze ubu cyane cyane Abanya-bugesera twumva ahubwo umunsi nyirizina w’amatora udutindiye”.

- Advertisement -

Akomeza avuga ko icyo basaba Abakandida Depite b’uyu Muryango ari uko bakwiriye kwegera abaturage birushijeho baharanira gushyira umuturage ku isonga ndetse no kwibanda ku iterambere ry’umuturage mu rwego rwo kubaka umuryango Nyarwanda utekanye.

Hon. Mukarugwiza Annonciata Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Umukandinda wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, mu Karere ka Bugesera, yavuze ko Perezida Kagame ibikorwa by’indashyikirwa byinshi yagejeje ku batuye Bugesera byivugira ugereranyije n’imyaka ishize.

Ati“Twese tuzi aho yakuye aka Karere, kari karahejwe mu bandi abaturage bahora basuhuka kubera inzara, yaduhinduriye amateka yari ashaririye, adukura mu icuraburindi ry’irondakoko n’ironda karere ahagarika Jenoside yimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda uwo nta wundi ni Nyakubahwa wacu Paul Kagame.”

Yagaragaje uko aka Karere umuntu wakoherezwagamo yabwirwaga ko nta buzima azahabonera ari mu butayu ariko ubu kabaye ubuzima kuri buri wese ndetse kuri ubu kifuzwa cyane bigizwemo uruhare na Perezida Kagame.

Ati “Umuturage w’Akarere ka Bugesera afite ijambo kimwe n’abandi kandi akataje mu bikorwa bimuteza imbere yaciye ukubiri no kurara abunza imitima w’aho bucya ajya gushakira amaramuko.”

Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya w’Abadepite b’Umuryango FPR-Inkotanyi, bamurikiye abanyamuryango imigabo n’imigambi bimirije imbere nibatorwa.

Aba bakandida Depite biyamamarije muri aka Karere basanzwe ari n’abaturage bako aribo, Uwitije Clementina utuye mu Kagari ka Kayumba Murenge wa Nyamata, akaba abarizwa mu Ishyaka rya PSI, akaba yarifuje guhitamo ishyaka rya FPR Inkotanyi.

Umukandinda Depite Mukandanga Spéciose usanzwe ari Umunyaryango wa FPR Inkotanyi nawe akaba ari umuturage w’Akarere ka Bugesera abarizwa mu Murenge wa Mayange.

Hari kandi Rutayisire Jackson nawe akaba Umukandida depite wa RPF Inkotanyi usanzwe utuye mu Murenge wa Nyamata.

Mukandanga Spéciosr Umukandinda Depite wa FPR Inkotanyi
Rutayisire Jackson Kandida Depite wa FPR Inkotanyi
Mayor Mutabazi Richard na Guverineri w’Intara y’Ibirasirazuba Rubingisa Pudence

DIANE MURERWA
UMUSEKE.RW i Bugesera

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Augustin Kanyarukato

    The article’s content is wonderful. I’m 4 PK24 too!!!
    I really appreciate.