Abanyarwanda babiri bapfiriye muri Oman

Abanyarwanda babiri bari batuye mu gihugu cya Oman, bitabye Imana bazize impanuka y’imodoka.

Mu gihugu cya Oman, hakomeje kugaragara impfu za hato na hato ziterwa n’impanuka.

Kuri iyi nshuro hongeye Abanyarwanda babiri bitabye Imana bazize impanuka y’imodoka.

Abitabye Imana ni Iranzi Assia uvuka mu Karere ka Rwamagana na Manishimwe Magnific w’imyaka 25 uvuka mu Karere ka Ruhango.

Nk’uko Jean Pierre Ibrahim uhagarariye Abanyarwanda bari mu gihugu cya Oman yabivuze ko yahamagawe na Polisi yo muri icyo gihugu saa cyenda imubwira ko habaye impanuka ikaba, iguyemo umunyarwanda umwe, undi akaba yapfiriye kwa muganga nyuma yo kujyanwayo.

Yagize ati “Nahamagawe na Polisi nijoro nasinziriye. Nyuma mbyutse naje kubavugisha bambwira ko hari impanuka yabaye, umwe ayigwamo ndetse umurambo we uhita ujyanwa ku bitaro biherereye mu gace bita Sibu, nyuma barahamukura bamujyana ahitwa Qurum.”

Yakomeje agira ati “Magnific we yagumye mu bitaro ariko nza kumva ko yitabye Imana.”

Amakuru y’urupfu rw’aba Banyarwanda, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga.

Aba Banyarwanda, bivugwa ko bakoze impanuka ubwo bari bagiye kohereza amafaranga mu Rwanda ku miryango ya bo. Bayikoreye mu gace kitwa Kheli mu Mujyi wa Mascati.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko aba bombi bazashyingurwa mu gihugu cya Oman. Bombi bakoraga akazi ko mu rugo.

Si ubwa mbere muri iki gihugu havuzwe inkuru y’urupfu ku Munyarwanda rwatewe n’impanuka kuko tariki ya 2 Nyakanga 2024, uwitwa Umwizasate Hadjira yitabye Imana azize impanuka y’imodoka.

Iranzi Assia yitabye Imana azize impanuka
Magnific nawe yazize impanuka

UMUSEKE.RW