Abasirikare 25 ba Congo bahunze M23 bakatiwe kwicwa

Abasirikare 25 b’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, bakatiwe urwo gupfa n’Urukiko rwa Gisirikare bashinjwa gutoroka igisirikare ubwo bahunganga urugamba rwari rubahanganishije n’inyeshyamba za M23.

Ni mu rubanza rwabaye ku ya 03 Nyakanga 2024 rubera mu rukiko rwa gisirikare ruherereye i Lubero mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abaregwaga bageraga kuri 31, barimo abasirikare 27 harimo babiri bafite ipeti rya Kapiteni ndetse n’Abasivili bane, bose ari abagore bivugwa
ko ari abagabo babo basirikare.

Urukiko rwa Gisirikare rwabashinjaga ibyaha birimo gutoroka igisirikare no guhunga umwanzi, guta intwaro z’igisirikare ndetse no kwiba ubwo bageraga mu giturage.

Mu isomwa ry’urubanza, Abasirikare 25 bahamijwe ibyaha, Urukiko rubakatira urwo gupfa, Umusirikare umwe akatirwa imyaka 10, undi aba umwere mu gihe abo bagore bane babaye abere.

Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu majyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Mbuyi Reagan, yashimye icyemezo cy’urukiko rwakatiye urwo gupfa abo basirikare.

Lt. Mbuyi yavuze ko ibi bigiye kubera isomo abandi basirikare bifuzaga kuva mu birindiro byabo bashaka guhunga batabanje guhabwa amabwiriza n’ababakuriye.

Leta ya Congo muri Werurwe uyu mwaka nibwo yasubijeho igihano cy’urupfu cyari kimaze imyaka 20 kidashyirwa mu bikorwa.

Abategetsi bavuga ko cyagarutse mu rwego rwo guhangana n’abasirikare bagambanira igihugu.

- Advertisement -

Imyaka ibaye ibiri umutwe wa M23 wubuye imirwano ikomeye mu Burasirazuba bwa DR Congo, aho usaba ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi guha amahoro n’ubwisanzure Aba-Congoman bavuga ikinyarwanda, bagafatwa nk’abandi baturage bose .

Ni Intambara ikomeje gukomerera uruhande rwa Leta ya Kinshasa dore ko umutwe wa M23, uherutse gufata Umujyi wa Kanyabayonga ufatwa nk’umwe muyikomeye mu Burasirazuba.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW