Abayovu bavuye imuzi icyaciye intege ikipe bakunda

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kumara imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta gikombe cya shampiyona cyangwa icy’Amahoro izi, abakunzi ba Kiyovu Sports babibonera mu mwambaro mubi ikipe bihebeye yambitswe na bamwe ku bw’impamvu batazi.

Mu mwaka w’imikino 2023-24, ikipe ya Kiyovu Sports ni bwo yujuje imyaka 60 ibayeho. Iyi myaka yayizihije ubwo yatsindaga Rayon Sports mu mukino wo kwishyura wa shampiyona wabereye kuri Kigali Péle Stadium.

N’ubwo iyi kipe ifite izina mu Rwanda hari ibikombe bya shampiyona yatwaye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma ya Jenoside nta gikombe izi yaba icya shampiyona cyangwa icy’Amahoro n’ubwo hari ibindi yabashije kwegukana birimo icya Made in Rwanda mu irushanwa ryari ryateguwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge.

Abakunzi ba Kiyovu Sports baganiriye na UMUSEKE, babona imbaraga nke z’iyi kipe bihebeye, zaraturutse ku mwambaro mubi yambitswe na bamwe mu banzi ba yo ku bw’inyungu runaka. Abandi ariko bakabibonera ku kuba yaratakaje abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kayisanabo Freda uzwi nka Bibi, we abirebera mu mpamvu za politiki ku kuba ikipe bihebeye yaratakaje imbaraga ukurikije izina ifite.

Ati “Njye mbona ari impamvu za politiki. Kiyovu bayifashe uko itari. Hari abatwambitse umwambaro mubi tudakwiye, nanubu biracyadukurikirana. Mbona ari cyo cyatumye Kiyovu Sports yacu icika intege.”

Bibi yakomeje avuga ko n’ubwo ikipe bihebeye nta gikombe cya shampiyona izi cyangwa icy’Amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bishimira uburyo iyi kipe yakomeje kwirwanaho kugira ngo izina rya yo ntirizime cyangwa ngo ibe ikipe iciriritse.

Uyu mufana yashimiye cyane ubwitange bwagaragajwe n’abakinnyi, abayobozi ndetse n’abanyamuryango b’iyi kipe yo ku Mumena.

Munyemana Nuru wakiniye Kiyovu Sports akanayibera kapiteni ndetse agakinira n’ikipe y’Igihugu, Amavubi, we abibonera mu ndorerwamo yo kuba iyi kipe yaratakaje abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

- Advertisement -

Yatangiye asobanura icyo kumara imyaka 60 ikipe ibayeho, bivuze ku bakunzi ba yo bose n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda muri rusange.

Ati “Imyaka 60 isobanuye byinshi. Kuba abayikiniye tuba twaje kuyishyigikira kandi dukomeza kuyiba hafi, birakwereka igisobanuro cy’iyi myaka 60. Bivuze ikintu kinini. Iyi myaka ishize turi mu bibazo ariko dufite n’icyizere ko mu minsi ya vuba turaba dufite n’ibisubizo.”

Nuru yakomeje avuga impamvu abona iyi kipe yacitse kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ati “Mbere ya Jenoside, Kiyovu yari ikipe ikomeye. Nyuma ya Jenoside nta bwo byakunze ariko turacyafite icyizere ko bizageraho bigakunda. Icyizere kirahari ko iyi kipe izongera igakomera. Kandi abantu ntibakanibagirwe ko Kiyovu yatakaje abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Iyi kipe yo ku Mumena, yatunze abakinnyi b’amazina manini barimo nka Munyandekwe Hussein uzwi nka Hussein10, Munyemana Nuru, Munyaneza Ashraf uzwi nka Kadubiri n’abandi.

Mu myaka ibiri ishize y’imikino [2021-22 na 2022-23], Kiyovu Sports yagiye isoza shampiyona iri ku mwanya wa Kabiri ihanganye na APR FC byasabaga ko iyitwara igikombe cya shampiyona bageze ku mukino wa nyuma usoza shampiyona.

Mu mwaka ushize 2023-24, Kiyovu Sports yasoje shampiyona iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 44.

Ku wa mbere, ni bwo Urucaca rwatangiye imyitozo Saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium, rutangirana no gukoresha igeragezwa abakinnyi bashya.

Kiyovu Sports y’umwaka ushize yatunguye benshi
Ubwo bari bamaze gutsinda Rayon Sports ku mukino usoza shampiyona ari na bwo bizihije imyaka 60 ishize ikipe ibayeho

UMUSEKE.RW