Ab’i Rusororo bavuze imyato Perezida Kagame [AMAFOTO]

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, bahize kuzatora 100% Umukandida wa bo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame kubera ibyiza amaze kugeza ku Banyarwanda nyuma y’imyaka 30 uyu Muryango uhagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Mu gihe hakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, bakomeje kuvuga imyato Perezida Paul Kagame kubera byinshi amaze kugeza ku Banyarwanda mu myaka 30 ishize.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo, bahize kuzatora 100% umukandida uhagarariye Ishyaka rya bo mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki ya 15 Nyakanga, ari we Perezida Paul Kagame.

Ni mu muhango wo ku mwamamaza wabaye ku Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024, aho Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo muri uyu, mu Karere ka Gasabo Umujyi wa Kigali, bahuriye Rugende Park.

Akarisisi k’imodoka zavuye ku Biro by’Umurenge wa Rusororo kugera Rugende aho igikorwa nyirizina cyabereye, ni ko kabimburiye uyu muhango. Abitabiriye kandi basusurukijwe n’aba-acrobats mu myiyereko yari iryoheye ijisho.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, bavuga ko bafite impamvu nyinshi zituma barushaho bashima Perezida Paul Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kazayire Venancie, usanzwe ari umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, yavuze ko afite impamvu nyinshi zituma Perezida Kagame yongera gutorwa kuko yakuye u Rwanda icuraburindi, agahagarika Jenoside,  ndetse agacyura impunzi n’ibindi.

Ati “Yahagaritse Jenoside, agarura impunzi zari zarahunze igihugu yongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, yagaruye inka mu Rwanda aho yagabiye abaturarwanda inka muri gahunda ya girinka”.

“Ibikorwa bya Kagame birivugira kwivuriza hafi kuri Mutuel ndetse na Poste de Sante n’abajyanama b’ubuzima. Yabashije kuzana uburezi budaheza, ateza imbere ikoranabuhanga mbese yaduhaye Isi mu biganza”

- Advertisement -

Isimbi Hycenthe we yagize ati”Paul Kagame yaciye nyakatsi bigera aho yubatse imidugudu mu tugari twa Kinyana na Gasagara uburezi kuri bose aho buri kagari muri Rusororo gafite ikigo cy’ishuri.”

Rugamba Egide, Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rusororo, yavuze ko bagomba kwishimira ibyagezweho bashyigikira uwabibagejejeho.

Ati “Uyu munsi turi mubyishimo byo kwishimira ibyo twagezeho kandi dufite aho tugana, tugomba kwishimira ibyo twagezeho dushyigikira uwabitugejejeho Kagame Paul”.

Abaturage bo mu Murenge wa Rusororo bakaba biyemeje ko mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azaba tariki ya 15 Nyakanga 2024 bagomba kuzatora Perezida Kagame 100%.

Ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje kugeza tariki ya 12 Nyakanga 2024 hanze y’u Rwanda na tariki 13 Nyakanga imbere mu gihugu. Abanyarwanda batuye hanze y’Igihugu, bazatora tariki ya 14 Nyakanga mu gihe ab’imbere mu Gihugu bazatora tariki ya 15 Nyakanga 2024  mu gihe kuri 16 Nyakanga 2024 hazaba amatora y’ibyiciro byihariye.

Abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bari kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, aho bagenda bagaragariza abaturage ibyo bateganya kubagezaho mu gihe bazaba babagiriye icyizere bakabatora. Ni ku nshuro ya kane mu Rwanda hagiye kuba amatora ya Perezida kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa.

Ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu hari abakandida batatu barimo Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka rya Green Party ndetse n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe.

Ku mwanya w’Abadepite, abari kwiyamamaza ni 589 bemerewe barimo abaturuka mu mitwe ya politiki itandukanye, umwe wigenga ndetse n’abandi bari mu byiciro byihariye birimo icy’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.

Imodoka zri ziri ku murongo umwe
Byasaga neza
Babanje gukora akarasisi bari mu modoka
Imodoka zabanje gukora akarasisi
Imodoka zari zabukereye
Bari babukereye basa neza
Abayobozi bari baje guhamya ibigwi bya Perezida Paul Kagame
Bacinye akadiho karahava
Ababyeyi bacinye akadiho karahava
Bafite impamvu nyinshi zo kuzatora Perezida Paul Kagame
Bavuze imyato Perezida Paul Kagame
Biyemeje kuzamutoza 100%
Hatanzwe ubuhamya butandukanye
Bari bafite akanyamuneza ku maso
Imyenda ifite ibirango bya FPR-Inkotanyi, bari bayikozeho
Akanyamuza kagaragaraga ku maso ya buri umwe
Buri umwe yari yizihiwe
Buri wese afite byinshi byo gushima FPR-Inkotanyi

UMUSEKE.RW