Agahinda k’umwana w’umukobwa watewe inda na Se umubyara (VIDEO)

Joselyne UWIMANA Joselyne UWIMANA
Ifoto twakoresheje ni iyo kuri internet

Kaneza (izina twamuhaye) ni umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu wasambanyijwe na Se umubyara igihe yari afite imyaka 14 agahita umutera inda ariyo yabyayemo uwo mwana afite kugeza ubu, ni ibintu yaniwe kwakira kuko atongeye kugera mu muryango avukamo kuko yahise aba agicibwa.

Mu kiganiro na UMUSEKE  Kaneza wo mu Karere Ka Muhanga, mu buhamya bwe avuga ko yabanaga na Nyirakuru ndetse na Se umubyara cyane ko atari azi Nyina.

Ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko nibwo Se yatashye yasinze amusanga mu cyumba ngo asha kureba Televiziyo yari iri aho Kaneza yararaga, gusa ngo nta mwanya yayirebye ahubwo nawe yahise aryama, yanga kujya kurara mu cyumba cye.

Nyuma Kaneza yaje kubona bihindutse uwo yitaga Se aramusambanya, ari naho yahise amutera inda afitiye umwana kugeza ubu.

Avuga ko kuva yabyarira muri CHUK kuko ariho yoherejwe, nta munezero arongera kugira cyane ko Se umubyara ari nawe Se w’umwana we yahise atoroka ava mu Rwanda.

Ati “Uwitwa ko ari Data ari nawe twabyaranye yarampemukiye bihambaye ku buryo akimenya ko ntwite, yashatse kunkuriramo inda biranga, abonye byanze ashaka kunyicisha, ajyana ahantu yamperaga imiti yo kuyikuramo”

Ni imiti ngo yari yaramubwiye ko ari iyo gutuma umwana akura neza, ubwo yahageraga yahasanze abantu bahita bamupfuka mu maso, baramutemagura, bamusiga bazi ko yapfuye ariko Nyagasani aramurinda ntiyapfa.

Kaneza akomeza avuga ko bamukuye aho hantu bamujyana mu bitaro bya CHUK abamo amezi menshi ari muri koma nyuma yaje gukanguka aribwo n’igihe cyo kubyara cyari cyegereje.

Uyu mwana w’umukobwa akomeza avuga ko intimba kuri we yanze gushira nubwo agerageza gukora no kwiyubaka, gusa afite igikomere atazi igihe kizashirira.

- Advertisement -

Ati ” Mfite umubabaro ntazigera nkira mu buzima bwajye bwose natewe no kubura umubyeyi umbyara ari we Mama, uwakangiriye akamaro ari we Data akantera inda nkiri muto”.

VIDEO

Avuga ko kuva yaterwa inda na Se yatangiye urugendo rw’umuruho atazi igihe uzashirira kuko n’iyo arebye umwana we yakwibuka ko bavukana, yumva birenze intekerezo ze.

Kaneza akomeza avuga ko nubwo ubuzima abamo bumugoye ariko ashengurwa no kuba kugeza ubu adashobora kujya ku ivuko iwabo kuko aba yumva nabyo atarabyakira.

Avuga kandi ko atariyumvisha ibisobanuro azaha umwana we by’uko amazina ya ba Se ari amwe no kumwerurira ko bavukana kuri Se.

Gusa asaba ko Inzego z’ubutabera zakora uko zishoboye uwo Se agatabwa muri yombi akaryozwa ibyo yakoze ndetse we n’umwana we bakazabasha kubona uburenganzira ku mitungo.

Umwe mu babyegi washinze ikigo gifasha abana b’abakobwa bahuye n’ibibazo nk’ibya Kaneza, avuga ko ibibazo nk’ibi bahura nabyo, birimo iby’abasambanyijwe na ba Se cyangwa n’abandi bo mu miryango.

Avuga ko abo bose bafashwa kwiga imishinga yo kubabeshaho n’abana babo ariko bakanagira abaganga bo kubaba hafi kuko baba barahungabanye nta cyizere cy’ubuzima baba bagifite.

Ati “Dufite abana b’abakobwa bahuye n’ibibazo bikomeye kandi batewe n’imiryango bavukamo, n’uyu rero yatewe inda na Se, twamufashe yarataye umutwe nta cyizere cy’ubuzima agifite.”

Avuga ko bajyanye Kaneza kwiga kudoda ubu akaba amaze kujya ku murongo gacye gacye n’ubwo bitarajya mu buryo.

Ati “Ariko mu by’ukuri azagenda akira bitewe nuko ubu basi aganira n’abandi akanaseka kandi mbere yarahoraga yigunze.”

Akomeza avuga ko mu byo bakora harimo no gushakira abo bana ubutabera, ababahohoteye bagatabwa muri yombi n’ubwo bikigoye kuko abenshi bahunze igihugu abandi bihishahisha hirya no hino.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Hope and Homes for children (HHC) bwakorewe mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali bwerekana ko abana batewe inda hafi ya bose barwaye indwara y’agahinda gakabije.

Ni mugihe abagera kuri 83% bo bagize ibibazo mu iryango yabo biturutse ku guterwa inda.

Abakobwa baterwa inda bataragira imyaka y’ubukure mu Rwanda barenga ibihumbi 23, nyamara abajyanwa mu Nkiko kubera ko bateye inda abangavu umubare wabo uracyari hasi.

Ifoto twakoresheje ni iyo kuri internet

UWIMANA JOSELYINE
UMUSEKE.RW i Kigali