Amerika yafatiye ibihano abagize umutwe  AFC/M23

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Amerika yafatiye ibihano umutwe wa AFC/M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ririmo umutwe wa M23 n’abandi bagize uyu mutwe .

Ku wa kane ibiro bishinzwe kugenzura imitungo yo hanze muri minisiteri y’imari ya Amerika byatangaje ko leta ya Amerika ifatiye ibihano abakuru batatu b’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

Abo ni Corneille Nangaa ukuriye AFC, Bertrand Bisimwa ukuriye ishami rya politike rya M23, na Colonel Charles Sematama umwe mu bakuru b’umutwe wa Twirwaneho wo ukorera mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Leta ya Amerika ishinja aba bantu kugira uruhare mu guteza intambara, urugomo, no kugirira nabi abasivile “bagamije kugera ku ntego zabo za politike”.

Itangazo rya minisiteri y’imari ya Amerika rivuga ko “imitungo yose n’inyungu by’aba bantu bavuzwe biri muri Amerika cyangwa bigenzurwa n’abari muri Amerika birafatiriwe”, rivuga kandi ko “ikigo cyose gifitwe, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, n’aba bantu, imigabane yabo 50% cyangwa irenga bifitwe na bo, nabyo birafatiriwe.

Corneille Nangaa yavuze ko kuba Amerika ibafatira ibihano bituma itizerwa nk’umuhuza utabogamye mu makimbirane ariho muri DR Congo.

Ibihano bishya bya Amerika byatangajwe nyuma y’umunsi umwe i Kinshasa hatangiye urubanza ruregwamo Nangaa na Bisimwa n’abandi bantu barenga 20, benshi badahari, bo mu mutwe wa M23, bashinjwa ibyaha birimo ubugambanyi no gushaka gufata ubutegetsi ku ngufu.

Ibi byaha bishobora gutuma bakatirwa urwo gupfa mu mategeko ya Congo.

Nangaa yanenze urwo rubanza arimo gucibwa we na bagenzi be i Kinshasa, arugereranya “n’ikinamico irimo gukinwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi”. Kuri we kandi ngo urwo rubanza “rugamije kuyobya rubanda ntirebe ku gutsindwa kw’ingabo, no kunyereza za miliyari z’amafaranga ya Congo kuba ku mugaragaro.”

- Advertisement -

Kuva mu byumweru bicye bishize impande zirwana mu ntara ya Kivu ya ruguru zahagaritse imirwano yeruye nyuma y’agahenge kategetswe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo hato na hato buri ruhande rushinja urundi kurenga kuri ako gahenge.

UMUSEKE.RW