AS Kigali ifite amadeni arenga miliyoni 100

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abanyamuryango ba AS Kigali, babwiwe ko iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ibereyemo abakozi amadeni arenga miliyoni 100 Frw.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo habaye Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje abanyamuryango ba AS Kigali.

Ni Inteko Rusange yari ifite ingingo imwe gusa yo kwiga ku buzima bwa AS Kigali n’ahazaza ha yo.

Abanyamuryango b’iyi kipe babwiwe ko umwaka ushize w’imikino 2023-24, warangiye ifitiye abakozi imyenda ingana na miliyoni 147 Frw.

Aya madeni arimo amadeni y’imishahara y’abakozi barimo abakinnyi n’abakozi basanzwe b’ikipe barimo abatoza n’abandi.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwandikiye Umujyi wa Kigali busaba byibura miliyoni 300 Frw kugira ngo ibashe kubaho uyu mwaka w’imikino 2024-25.

Umujyi wa Kigali wemereye iyi kipe ko uzayikorera ubuvugizi kugira ngo ibashe kuba yabona abandi bafatanyabikorwa, bayifashe gusunika ubuzima.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yagowe n’ibibazo by’amikoro umwaka ushize, byatumye isoza shampiyona ifite abakinnyi 11 gusa bafite amasezerano y’akazi.

AS Kigali ifitiye abakozi amadeni angana na miliyoni 147 Frw

UMUSEKE.RW

- Advertisement -