AS Kigali yungutse umufatanyabikorwa

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya AS Kigali, iyi kipe yatangaje ko yungutse undi mufatanyabikorwa witwa “Africa Medical Supplier” ucuruza imiti.

Iyi kipe yari isanganywe umufatanyabikorwa mukuru wa yo usanzwe ari Umujyi wa Kigali, none yungutse na “Africa Medical Supplier” ukora ubucuruzi bw’imiti hirya no hino ku Isi.

AS Kigali yabitangaje ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X yahoze Twitter na Instagram.

Bagize bati “Kugaragaza abafatanyabikorwa bakuru bacu mu mwaka w’imikino 2024-25.”

Ubu butumwa babukurikije ibirango by’Umujyi wa Kigali na “Africa Medical Supplier.” Bisobanuye ko uyu mufatanyabikorwa mushya w’iyi kipe, azunganira mu gukemura ibibazo by’amikoro byagoye iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko iyi kompanyi ya “Africa Medical Supplier”, ari iya Shema Ngoga Fabrice usanzwe ari umuyobozi w’icyubahiro wa AS Kigali.

AS Kigali yatangaje ko yungutse umufatanyabikorwa wiyongera ku wari usanzwe

UMUSEKE.RW