Bati ni “Wowe” – Aba-Rayons bagiye kwamamaza Paul Kagame

Abafana ba Rayon Sports bagiye gushyigikira Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku munsi wa 15, ari na wo wa nyuma wo kwiyamamaza

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Nyakanga 2024, ni bwo Kandida Perezida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame arasoreza ibikorwa byo kwiyamamaza kuri Site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Umubare munini w’abakunzi ba Rayon Sports basanzwe ari abanyamuryango ba FPR ndetse n’abandi bose bari inyuma y’umukuru w’Igihugu, na bo bari mu bihumbi amagana byitabiriye iki gikorwa.

Aba bakunzi ba Murera bakoze akarasisi kerekeza i Gahanga bambaye imyambaro ya RPF Inkotanyi, bafite ifoto y’Umukandida Paul Kagame ndetse n’ibyapa birebire byanditseho ngo “Tora Kagame Paul” n’ibyanditseho “Ni wowe”. Ibi byose byaherekezwaga n’indirimbo zivuga ibigwi by’iri shyaka, bifashishije ingoma basanzwe bakoresha mu gushyigikira Rayon Sports.

Mu bandi Ba-Rayons bagiye gushyigikira Umukandida wa FPR barimo Umunyamabanga w’Ikipe, Namenye Patrick , wari wabukereye mu mabara y’umutuku, umweru n’ubururu asanzwe aranga iri shyaka.

Si ubwa mbere abafana ba Gikundiro bagaragaje ko bashyigikiye Umukandida wa FPR – Inkotanyi kuko banabigaragaje ku munsi wa gatanu wo kwiyamamaza, ubwo berekezaga i Huye ku bwinshi, aho igikorwa cyabereye.

Icyo gihe Perezida Uwayezu Jean Fidèle uyobora iyi kipe ya rubanda na we wari wajyanye n’imbaga y’Aba-Rayons i Huye, yatangaje ko bahisemo gushyigikira Umukandida wa FPR Inkotanyi bitewe n’uko yagiye afasha ikipe yabo ndetse n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati “Nk’uko mubizi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame ni umukunzi wa Rayon Sports by’umwihariko bigaragazwa n’uko yagiye atugira inama.”

Yakomeje agira ati “Natwe rero umuyobozi wagejeje igihugu aho kigeze ubu, wahagaritse Jenoside igihugu kikaba kigeza aha, aho dukora siporo mu gihugu twishimiye, natwe twafashe icyemezo cyo kumushyigikira no kumwamamaza aho agenda yiyamamaza hose mu gihugu”.

- Advertisement -

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite mu mwaka wa 2024 azaba ku wa Mbere, tariki 15 Nyakanga ku bari imbere mu gihugu, mu gihe ku Banyarwanda batorera hanze y’u Rwanda amatora azaba ejo ku wa 14 Nyakanga 2024.

Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick yari mu b’imbere
Babukereye
Bati “Tora Kagame Paul”
Bati ni “Wowe”

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW