Cameroun: Basabwe ruswa y’Igitsina ngo bajyanwe mu mikino Olempike

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu shyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball muri Cameroun, haravugwa abayobozi basabye abakobwa ruswa y’Igitsina kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’abazitabira imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa.

Ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Cameroun, biravugwa ko abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-18 basanzwe bakina mu kipe y’Igihugu y’abari munsi y’imyaka 18, basabwe gutanga ruswa y’Igitsina kugira ngo bahabwe amahirwe yo kurira indege.

Amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko byakozwe na bamwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball muri Cameroun n’ubwo FecaVolley yabyihakanye.

Abatangabuhamya kuri iyi ruswa, bahamije ko aba bayobozi basabye aba bana ko babanza kuryamana kugira ngo babajyane mu mikino Olempike izabera mu Bufaransa.

Ishyirahamwe rya Volleyball muri Cameroun, Fecavolley, yahise isohora itangazo ryitandukanya n’abakoze ibi ndetse n’abari kubyitirira iri shyirahamwe biciye ku mbuga nkoranyambaga.

Nk’uko amakuru aturuka muri iki gihugu abivuga, ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Volleyball y’abari munsi y’imyaka 18, ntizitabira iri rushanwa nyuma yo kubura Viza (Visa).

Inzego bireba muri Cameroun, zatangiye gukora iperereza kuri iyi ruswa y’Igitsina ivugwa muri iri shyirahamwe.

Imikino Olempike izatangira kuva tariki ya 26 Nyakanga, igeze ku ya 11 Kanama 2024.

FecaVolley yahakanye aya makuru
Muri Volleyball ya Cameroun havuzwe ruswa y’Igitsina

UMUSEKE.RW

- Advertisement -