Dosiye y’ Umuyobozi w’ishuri ukekwaho kurigisa ibiryo yageze mu bushinjacyaha

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Nyanza: Umuyobozi  w’ishuri ribanza rya Nyakabuye, ryo mu Karere ka Nyanza, ukekwa kwiba ibiryo by’abanyeshuri afatanyije n’umuzamu, dosiye yabo yashyikirijwe ubushinjacyaha

Tariki ya 24 Kamena 2024 nibwo ahagana saa cyenda z’igicuku umuzamu w’ishuri ribanza rya Nyakabuye w’imyaka 62 yafashwe asohokanye ibiryo by’abanyeshuri akavuga ko yabitumwe n’umuyobozi w’ishuri witwa Jean de Dieu.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Mpanga mu Mudugudu wa Nyakabuye.

Amakuru avuga ko ibyo biryo byari bigenewe abanyeshuri noneho umuzamu nawe   ashaka kubijyana ku mucuruzi wo muri kariya gace gusa afatwa uwo mugambi utaragerwaho.

UMUSEKE wamenye amakuru ko dosiye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe hagitegerejwe ko iregerwa urukiko rw’ibanze rwa Ruhango kugira ngo abakekwa banamaze gutabwa muri yombi baburanishwe ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Umuzamu wafashwe kiriya gihe yafatanwe umufuka w’umuceri, umufuka w’akawunga n’ibindi.

Yari afite urufunguzo rw’ahabikwa ibiryo akavuga ko ari umuyobozi w’iryo shuri warumuhaye.

Mu gukora iperereza, RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ishuri n’uriya muzamu ndetse n’umucuruzi, bakaba bategerejwe kuburana kuri biriya byaha bakekwaho.

Itariki yo kuburana  ntiramenyekana.

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza