Dr Claude yasobanuye ishingiro ryo kwamamaza Kagame

Umuhanzi Mpuzamahanga, Iyamuremye Jean Claude wamamaye nka Dr Claude, yatangaje ko icyatumye abahanzi bashyigikira Kandinda-Perezida, Paul Kagame, akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu bikorwa bye Kwiyamamaza ari uko yabahesheje agaciro aho bajya hose.

Muri iyi minsi aho Umukandinda wa FPR-INKOTANYI ajya mu bikorwa byo kwiyamamaza usanga hari abahanzi benshi basusurutsa abantu.

Umwe muri abo ni Umuhanzi Mpuzamahanga, Dr Claude, aho yifashisha imwe mu ndirimbo ye yakunzwe cyane ‘Contre Succès’ yaje kuyisubiramo, agakora ivuga ibigwi Paul Kagame.

Mu Kiganiro cyihariye yagiranye na UMUSEKE, Dr Claude, yavuze ko kuri we kugendana n’Umukandinda wa FPR- INKOTANYI ari ishema ko kandi aribyo gushimira Imana.

Agaruka ku ndirimbo ‘Contre Succès’ yasubiyemo yavuze ko amagambo ari muri iyo ndirimbo ari avuga ibikorwa byose Kagame yagejeje ku banyarwanda afatanyije na FPR-Inkotanyi.

Ati” Ibyiza ni byinshi narikuririmba muri iriya ndirimbo, ibyo yatugejejeho ntabwo ari ibinyoma. Ni ibintu bigaragara ibyo ndirimba ndabigaragaza mu mashusho, ibikorwa byose yakoze.”

Yongeraho ati” Yaduhaye agaciro twese nk’abanyarwanda n’u Rwanda, turamushimira cyane niyo mpamvu tumuri inyuma, tumushyigikiye.”

Dr Claude yahamirije UMUSEKE ko mu myaka irindwi ishize cyangwa se 30, Perezida Kagame yahesheje agaciro abahanzi b’abanyarwanda, ibi bigatuma aho bagiye hose bahabwa agaciro kubera ko Kagame yakabaye.

Yahinyuje ababa bakeka ko kuba barahisemo gushyigikira Paul Kagame ari ‘Agafaranga’ bahawe.

- Advertisement -

Ati” Ni ukubera ko yaduteje imbere kuva na kera, abahanzi bo mu Rwanda ntibari bazwi, ubu barazwi mu rwego rw’Isi. Ibyo byose ni ibyiza Nyakubahwa Paul Kagame yatugejejeho nk’abahanzi.”

Dr Claude yasabye urubyiruko gushyiramo imbaraga mu gukora ibintu byiza ndetse bagakurikiza impanuro z’abakuru by’umwihariko bakumva Imbwirwaruhame za Perezida Paul Kagame kuko ziba zirimo inyigisho.

Si Dr Claude gusa uvuga ko Paul Kagame yatumye abo mu buhanzi bahabwa agaciro.

Mu ijoro rya tariki 26 Kanama 2024, kuri ‘Twitter space’ yari yitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abo mu ruganda rw’ubuhanzi ndetse n’abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga ‘Social media influencers’, bose baganiriye ku Budasa bwa Paul Kagame, bavuze ko bitewe n’ibyo yabakoreye bazamwitura kumutora ko kandi babitangiye ubwo bakoraga indirimbo zirenga 200 zimuvuga ibigwi.

Dr Claude avuga ko kwamamaza Kagame ari iby’agaciro

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW