Dr Frank Habineza yijeje abatuye Burera uruganda rukora ifumbire

Joselyne UWIMANA Joselyne UWIMANA
Dr Frank Habineza ni umwe mu baharanira kuyobora u Rwanda

Dr. Frank Habineza yijeje abaturage ba Burera ko nibamutora azazana impinduka mu buhinzi, aho ashaka ko bazajya bakoresha ifumbire y’imborera kuko ngo izo bakoresha zitera indwara zikomeye, kuri we ngo azubaka uruganda rutunganya ifumbire mborera.

Burera ni akarere kazwiho ubuhinzi bw’ibirayi n’ibindi bihingwa binyuranye, ishyaka Green Party ryasabye abahatuye gutora abakandida baryo kugira ngo gahunda yo guca ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda mu buhinzi izakurweho kuko ngo itera indwara.

Dr Frank Habineza avuga ko nubwo abaturage bishimira ifumbire mvaruganda bakoresha mu buhinzi bwabo, ariko igira ingaruka kuko ngo itera indwara, harimo kanseri n’inzindi, avuga ko hakwiye kujya hakoreshwa ifumbire mborera kuko ari yo itagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Yagize ati “Abahinzi b’ino bakeneye ifumbire ariko atari iriya mvaruganda bakoresha, kuko iriya igira ibibazo byinshi nubwo muyikunda kuko mweza byinshi, ariko hakenewe iyo mborera itagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Nimudutora muri buri karere hazubakwa uruganda rutunganya iyo fumbire, abaturage bajye banigishwa uko ikorwa, noneho bigere no ku rwego rw’umurenge.”

Yakomeje avuga ko utu turere twera cyane ibintu byose, ari na yo mpamvu hakwiye kuboneka ifumbire mborera, ndetse kandi ibibazo byo kutabonera imbuto ku gihe kigakemuka.

Ifumbire mvaruganda na yo ishyirwa ku rutonde rurerure mu bitera kwangirika kw’ibidukikije mu buryo buziguye n’ubutaziguye, haba mu kwivanga n’amazi y’ibiyaga binyuze mu isuri, bikaba byagira n’ingaruka ku binyabuzima nk’inyamaswa ziyabamo, cyangwa ikorwa ry’imvura mu buryo busanzwe dore ko ifumbire mvaruganda inyinshi zikungahaye ku  binyabutabire nka NPK (Nitrogen Phosphorus na Potassium )

Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’ishyaka Green Party byasojwe ku wa Gatandatu mu turere twa Rwamagana na Nyarugenge.

UWIMANA Joseline / UMUSEKE.RW

- Advertisement -