Dr Habineza yijeje abatuye Muhanga kuzubaka uruganda rutunganya amabuye y’agaciro

Joselyne UWIMANA Joselyne UWIMANA
Dr Frank Habineza asuhuza ab'i Muhanga

Dr. Frank Habineza watanzwe nk’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), yabwiye abatuye Muhanga ko azubaka uruganda rutunganya amabuye y’agaciro.

Ishyaka rya Green Party riramamaza Dr.Frank Habineza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ndetse n’abakandida 50 bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bahatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ubwo yagezaga ku baturage ba Muhanga imigabo n’imigambi y’ishyaka rye, Dr. Frank Habineza yavuze ko aka Karere kari mu ducukurwamo amabuye y’agaciro cyane, gusa ko bayajyana kuyatunganyiriza hanze bigatuma ba nyirayo nta nyungu ikwiriye bakuramo.

Yavuze ko nibamutora akaba Perezida azabubakira uruganda ruzajya rutunganya amabuye, bakagurisha yatunganyije kuko ariho byavamo amafaranga atubutse.

Ati “Hano muri aka Karere hacukurwa amabuye menshi y’agaciro ariko ntabwo abayacukura abagirira akamaro nk’uko bikwiye kuko ahita yoherezwa mu mahanga, akaba ariho ajya gutunganyirizwa, bityo akikiriza ab’iyo kure. Mwebwe ba nyirubwite mugahabwa intica ntikize, ariko nimuntora nzabubakira uruganda ruyatunganya maze mujye muyohereza hanze atunganyije, aribwo bazajya banabishyura agatubutse.”

Dr. Frank Habineza yavuze ko n’ubwo ahenshi mu Gihugu hacukurwa amabuye y’agaciro, abaturage baturiye ibirombe bakomeza guhera mu bukene kuko amabuye yose acukurwa agahita yoherezwa mu bihugu by’amahanga.

Yavuze ko uretse kubaka uruganda muri Muhanga, aramutse atorewe kuyobora u Rwanda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihugu hose bwarushaho gukorwa neza, by’umwihariko hakifashishwa ikoranabuhanga, ariko n’abayobozi mu nzego z’ibanze batanga ibyangombwa bakarushaho gushishoza mu kubitanga.

Ishyaka Green Party ryasezeranyije abaturage ba Muhanga, no gusana umuhanda wa Muhanga – Karongi, no gukemura ikibazo cy’abaturage badahabwa ingurane z’ubutaka bwabo, cyangwa iz’ibindi bikorwa byabyo byangijwe.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’ishyaka Green Party byakomereje mu Karere ka Gicumbi.

- Advertisement -
Aha Dr Habineza arasuhuza abaturage b’i Muhanga

UWIMANA Joseline / UMUSEKE.RW