Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryafatiye ingamba zikakaye amakipe atishyura abakozi ba yo barimo abakinnyi n’abatoza.
Kuba hari amakipe asoza umwaka w’imikino agifitiye abakozi ba yo amadeni, si inkuru nshya mu matwi y’abakurikirana ruhago y’u Rwanda.
Bamwe mu bakinnyi n’abatoza ndetse n’abandi bakozi b’amakipe, bahitamo kuruca bakarumira bagahomba imishahara baba baberewemo iyo umwaka w’imikino urangiye.
Nyuma yo gusanga hari ababirenganiramo, Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, Ferwafa, biciye mu ishami rishinzwe gutanga uburenganzira bwo gukina amarushanwa y’iri shyirahamwe ‘Club Licensing Department’, ryafashe ingamba zikakaye.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko nta kipe ifitiye amadeni abakozi ba yo, izahabwa ibyangombwa (Licenses) byo gukina amarushanwa ategurwa na Ferwafa.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga uburenganzira bwo gukina amarushanwa ategurwa na Ferwafa, Ferwafa Club Licensing, Muhire Livingston, yavuze ko n’ubundi amakipe aba agomba kwishyura abakozi bose mbere yo guhabwa ibyangombwa.
Muhire yakomeje avuga ko ibi atari bishya, ariko hari byinshi bigenderwaho bijyanye na Siporo, Imiyoborere, Amategeko, Ubukungu n’Ibikorwaremezo.
Ibi biri mu rwego rwo gutuma amakipe akora kinyamwuga kandi agaha agaciro abakozi ba yo.
Biri kandi mu rwego rwo kunoza ibyo abanyamuryango bakora ndetse no kwambika isura nziza ruhago y’u Rwanda.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW