Filipe Nyusi wa Mozambique yashimiye KAGAME wegukanye intsinzi mu matora

Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, yashimiye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame , ku ntsinzi yegukanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu anamwifuriza ishya n’ihirwe muri manda y’imyaka itanu yatorewe.

Filipe Jacinto Nyusi “Tubifurije ishya n’ihirwe muri manda nshya mwatorewe n’abaturage b’u Rwanda.”

Usibye Nyusi, Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Mokhtar Sissoco Embaló nawe yashimiye Paul Kagame kuba yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Yagize ati: “Ndakwifuriza indi manda irimo amahoro, uburumbuke ndetse n’iterambere.”

Paul Kagame yatsinze abandi bakandida bari bahanganye ari bo Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe wari Umukandida Wigenga.

Imibare y’agateganyo yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko Paul Kagame ari imbere aho yagize amajwi 99,15% mu gihe Dr Frank Habineza afite 0,53% naho Philippe Mpayimana akagira 0,32%.

Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Mokhtar Sissoco Embaló nawe yashimiye Paul Kagame

UMUSEKE.RW