Hari uwise umwana “KAGAME”, ababyeyi bibarutse bitabiriye amatora

Umubyeyi wo mu Karere ka Gatsibo n’undi wo mu Karere ka Nyabihu bafashwe n’ibise ubwo bari bitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, nyuma bafashwa kugera kwa Muganga babyara neza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Nyakanga 2024, abanyarwanda barenga miliyoni icyenda batuye imbere mu gihugu baramukiye mu gikorwa cyo kwihitaramo uwo bashaka ko azabayobora mu myaka itanu iri imbere ndetse n’intumwa zabo mu Nteko Ishinga Amategeko.

Muri abo harimo ababyeyi bari bakuriwe ariko bakiyemeza kujya kuzuza inshingano mbonera gihugu, ku buryo baje gufatwa n’ibise bari kuri Site y’Itora.

Umwe nuri abo ni Musabyinema Justine wo mu Kagari ka Rwarenga mu Murenge wa Remera, ho mu Karere ka Gatsibo witabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite afatwa n’ibise ari mu cyumba cy’itora.

Akarere ka Gatsibo kanditse kuri X ko uyu Mubyeyi yajyanwe ku Kigo nderabuzima cya Bugarura aho yahise yibaruka umwana w’umuhungu, ababyeyi bakamwita Kagame Ishimwe Ian ( Izina rihuye n’iry’umwana wa gatatu wa Perezida Paul Kagame).

Mu Karere ka Nyabihu naho juri site y’itora ya G. S Akimitoni iherereye mu Kagari ka Myuga, Umurenge wa Kabatwa umubyeyi witwa Uwayisaba Odette w’imyaka 33 y’amavuko, amaze gutora yafashwe n’ibise.

Akarere ka Nyabihu katangaje ko “Yari ageze igihe cyo kubyara, ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kabatwa ahita abyara umwana w’umukobwa, bose bameze neza.”

Abanyarwanda benshi bitabiriye Amatora ku buryo Site z’Itora mu gihugu byageze nyuma yaa Saa Sita, abagombaga kuhatorera batoye, bategereje ko isaha ya Saa Kenda igera hagatangira kubarurwa amajwi.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika by’agateganyo aho Paul Kagame yagize amajwi 99,15%, Dr Frank Habineza agira 0,53% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%.

- Advertisement -

Ku gicamunsi cyo ku wa 16 Nyakanga 2024 izatangaza iby’ibanze byavuye mu matora rusange y’Abadepite.

Uwayisaba Odette wabyaye umwana w’umukobwa nyuma yo gufatwa n’ibise yaje gutora

Inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Gatsibo zasuye Musabyinema wafashwe n’ibise yaje gutora

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW