Huye: Ubukangurambaga ku mihindagurikire y’Ikirere bwasojwe n’imikino

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubwo hasozwaga Ubukangurambaga ku mihindagurikire y’Ikirere n’uburyo bwo kibungabunga mu Karere ka Huye, amakipe yari ahagarariye Imirenge yo muri aka Karere n’iyo mu Karere ka Nyamagabe, yatannye mu mitwe mu mukino w’umupira w’amaguru.

Ku wa Gatatu tariki ya 10 Nyakanga, ni bwo mu Karere ka Huye hasorejwe Ubukangurambaga ku mihindagurikire y’Ikirere n’uburyo bwo kibungabunga binyuze mu mushinga wa NDC.

Uyu muhango wasojwe n’imikino y’umupira w’Amaguru mu bagabo n’Abagore, yahuje amakipe yo mu Karere ka Huye na Nyamagabe, ibera kuri Stade Kamena.

Irushanwa rya ruhago ryari ryahujwe n’ubu Bukangurambaga, ryiswe “Climate Change & NDCs Awareness Campaign Through Football Competition 2024.”

Ku rwego rw’Intara ubu Bukangurambaga, iri bwateguwe n’Umuryango urengera Ibidukikije utegamiye kuri Leta, APEFA-Rwanda.

Ubwo hasozwa aya marushanwa, abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange n’abandi, bari baje kwihera ijisho.

Mu Cyiciro cy’Abagabo, Umurenge wa Ngoma wo mu Karere ka Huye, wegukanye igikombe nyuma yo gutsinda uwa Kaduha (Nyamagabe) igitego 1-0.

Guverineri Kayitesi, yashimiye Umuryango wa APEFA-Rwanda, ku bw’ubu Bukangarumbaga ku mihindagurikire y’Ikirere n’uburyo bwo kibungabunga.

Abakobwa bagaragaje ko bazi guconga ruhago

Umurenge wa Ngoma [Huye] wegukanye igikombe cy’irushanwa ryahujwe n’Ubukangurambaga ku mihindagurikire y’Ikirere n’uburyo bwo kukirinda
Kaduha [Nyamagabe] yatsindiwe ku mukino wa nyuma

- Advertisement -
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye Umuryango wa APEFA-Rwanda
Meya wa Huye, Sebutege Ange yashimiye abagize uruhare muri ubu Bukangarumbaga
Imikino yabereye kuri Stade Kamena
Imikino yitabiriwe n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo
Inzego zitandukanye zaje gusoza iri rushanwa

UMUSEKE.RW