Abagize Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, ubwo Kuri uyu wa 01 Nyakanga 2924, bari mu turere twa twa Rubavu na Rusizi, bagaragarije abarwanashyaka babo imigabo n’imigabo ndetse bashima ibyo Kagame Paul wa FPR Inkotanyi amaze kugeza ku banyarwanda, basaba abarwanashyaka kumushyigikira.
Ni mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida w’umuryango wa RPF Inkotanyi Paul Kagame, ndetse n’abakandida depite ba PDI.
Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI, Sheikh Moussa Harerimana Fazil, yageze ku kibuga cyateguriwe kwiyamamarizaho Saa tanu z’amanywa arikumwe n’abandi bakandida ku mwanya wa depite ndetse n’umuyubozi w’Akarere ka Rubavu, aho bakiriwe mu byishimo n’abayoboke ba PDI bitabiriye ku bwinshi, baje kumva imigabo n’imigambi y’abakandida babo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yahawe umwanya yakira abari bitabiriye iki gikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida depite b’ishyaka PDI no kwamamaza umukandida Nyakubahwa Paul Kagame ku mwanya w’umukuru w’Igihugu.
Mulindwa Prosper, yabijeje umutekano usesuye mu bikorwa byabo byose, no kwisanzura kuko bari mu gikorwa cyemewe kandi gishimangira Demokarasi.
Bamwe mu baturage bitabiriye kumva imigabo n’imigambi ya PDI nabo bavuze ibigwi Perezida Paul Kagame yabagejejeho, harimo ababyeyi yakuye mu bucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe, akabafasha kwibumbira mu makoperative ubu bakaba bamushimira ko bahindutse, bakirigitafaranga, biyemeza kuzamutora, bakaboneraho gutora abakandida depite ba PDI.
Nikuze Olive yagize ati” Duterwa ishema cyane cyane no kuba dufite Perezida Paul Kagame, ntituzemera kumutakaza, tuzamutora twongere tumutore, dufitanye igihango gikomeye. Ni umubyeyi wacu, ni Sogokuru ni umuvandimwe ni inshuti ni byose.”
Akomeza ati “Yadukuye ku mihanda, mu bucoracora atubumbira muri koperative, ducuruza isambaza ubu turi abakirigitafaranga, nitumara kumutora, tuzatora abadepite ba PDI baduhagararire, batugerera aho tutagera.”
Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI, Sheikh Moussa Harerimana Fazil, yavuze ibigwi n’imyato by’umukandida Perezida Paul Kagame avuga aho yakuye u Rwanda mu mateka ya Jenoside, asobanura impamvu bamwita Baba wa Taifa, ahamya ko bamaze kumuhitamo, asaba abaturage nabo kuzamutora.
- Advertisement -
Yagize ati” Perezida Paul Kagame u Rwanda yarukuye mu mateka ya Jenoside n’imiyoborere mibi yatumye ibaho, yaciye ivangura n’amacakubiri yubaka ubumwe bw’Abanyarwanda banganya uburenganzira.”
Yakomeje ati “Kagame nta mururumba agira yita kuri buri wese, urwo adukunda natwe nirwo tumukunda niyo mpamvu tumwita Baba wa Taifa, ibyo yakoreye u Rwanda na Afurika birivugira ni umukandida mwiza mu bihe bisanzwe n’ibidasanzwe.”
Akomeza asaba abayoboke ba PDI n’abanyarwanda muri rusange kuzabashyigikira mu matora y’Abadepite kugira ngo nabo babone umwanya wo gutanga ibitekerezo byubaka Igihugu .
Yagize ati” Umukandida wacu Perezida Paul Kagame ntitumusabira amajwi kuko twamaze kumutora, ahubwo icyo dusaba abayoboke ba PDI n’abanyarwanda muri rusange ni ukuzadutora ku mwanya w’abadepite tukabona uko dushyira mu bikorwa imirongo migari Perezida azashyiraho muri manda y’imyaka itanu azamara, tujye impaka na bagenzi bacu ku mategeko azatuma amabwiriza ashyirwa mu bikorwa dutange umusanzu wacu mu kubaka Igihugu”
Biteganyijwe ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite azaba kuva tariki ya 14-15 Nyakanga 2024.
NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERE
UMUSEKE.RW