Iragire Saidi yagarutse muri shampiyona y’u Rwanda

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Myugariro wo hagati, Iragire Saidi yagarutse gukina muri Shampiyona y’u Rwanda, aho yasinyiye ikipe y’Amagaju FC.

Nk’uko iyi kipe yabitangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, myugariro w’Umunyarwanda Iragire Saidi yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu mugabo w’imyaka 37 yakiniraga Amasipiri y’i Burundi.

Si ubwa mbere Saidi akinnye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda kuko yakiniye ikipe ya Mukura Victory Sports ndetse na Rayon Sports, akaba yaranakiniye ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Iragire watangiriye umupira mu ikipe y’abana ya Mukaza i Bujumbura ,yageze mu cyiciro cya mbere mu Burundi mu 2013 akinira Muzinga FC mbere yo kujya muri Vital’o mu 2014.

Mu 2015 yasubiye muri Muzinga, aho yamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Mukura VS muri Nyakanga 2017, yavuyemo mu 2019 ajya muri Rayon Sports, na yo yahise atandukana na yo nyuma y’umwaka umwe gusa bitewe no kudahabwa ibyari bikubiye mu masezerano byose.

Iyi kipe y’Akarere ka Nyamagabe kandi yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri umukinnyi witwa  Gloire Shabani Salomon wakiniraga ikipe ya OC Muungano yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba biyongereye ku bo iyi kipe imaze kwibikaho muri iyi mpeshyi, barimo umunyezamu Twagirumukiza Clèment wakiniraga ikipe ya Mukura Victor Sports n’umunyezamu witwa  Kambale Kilo Dieume  w’imyaka 23  wakiniraga ikipe ya Etoile  du Kivu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bombi basinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu bandi Amagaju aherutse gusinyisha barimo myugariro witwa Twizerimana Innocent w’imyaka 21 wakiniraga ikipe ya Ivoire Olympic ndetse na Rachid Mapoli wakiniraga Ikipe ya Afia Club Sport yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

- Advertisement -

Mu mwaka w’imiko wa 2023/24, Amagaju yasoreje ku mwanya wa munani ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 39. Gusa ariko, yatakaje bamwe mu bakinnyi yayifashije kugera kuri uyu musaruro barimo nka Rukundo Abdul Rahman n’umunyezamu Ndikuriyo Patient bagurishijwe muri Rayon Sports.

Nta gihindutse imyitozo iyi kipe yo mu Bufundu, izatangira ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 10 Nyakanga, kuri Stade Kamena mu kwitegura umwaka w’imikino uzatangira muri Kanama.

Iragire Said yasinye amasezerano y’umwaka umwe
Amagaju FC yanaguze Gloire Salomon

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW