Kagame yikije ku mikomerere y’Urugamba rwo kubohora u Rwanda

Perezida Kagame akaba n’Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yatangaje ko urugamba rwo Kubohora Igihugu rutari rworoshye ko kandi nta kintu cyari gihari cyabemezega ko bari butsinde uretse umutima wabo.

Yabigarutseho mu Kiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 9 Nyakanga 2024, ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi ahahoze icyicaro gikuru cya FPR n’Ingabo RPA mu gihe cyo kubohora Igihugu.

Ni ikiganiro cyari cyitabiriwe n’abanyamakuru n’abamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Perezida Kagame yavuze ko kuva urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye bumvaga uburemere bw’ibyo bagomba kwikorera.

Ati “Kuva mu ntangiriro ubwo urugamba rwatangiraga, twumvaga uburemere bw’ibyo tugomba kwikorera mu gukora ibyo tugomba gukora no kugera ku byo twatekerezaga.”

Yongeraho ati “Byaje no gukomera kurushaho uko twabitekerezaga ariko twari duhari kandi twagombaga guhangana na byo uko byari bimeze.”

Umukuru w’igihugu yasobanuye ko Urugamba rwo Kubohora Igihugu rwari rukomeye, ku buryo nta kintu cyavemezaga ko bari butsinde uretse umutima wabo.

Ati “Nta kintu cyari gihari cyatwemezaga ko turi butsinde kirenze umutima wacu, kuvuga ngo natsinda ntatsinda ngomba kurwanira ukuri kwanjye.”

Tariki ya 1 Mata 2024 mu kiganiro yagiranye na Radio &Tv 10 na Royal Fm cyatambukaga no ku bindi binyamakuru.

- Advertisement -

Perezida Kagame ubwo yari abajijwe ku mvano y’igitekerezo cyo kubohora igihugu, yasobanuye ko byashibutse ku mibereho mibi Abanyarwanda bari impunzi muri Uganda bari babayemo.

Icyo gihe yavuze ko aho mu buhungiro, ababyeyi babo bababwiraga ubuzima bari barabayemo mbere bakiri mu gihugu cyabo.

Yavuze ko ari urugendo rurerure kuko aho mu buhungiro bari mu buzima bushaririye, ibyatumaga bahora bibaza icyo bazize ngo bameneshwe mu gihugu cyabo.

Perezida Kagame yavuze ko yagiye mu buhungiro muri Uganda afite imyaka ine irengaho amezi macye, yari kumwe n’umuryango we, ababyeyi be n’abo bava inda imwe.

Yagize Ati “Gusa ndibuka ko mbere y’uko umusaza wanjye asaza mfite imyaka 11 cyangwa 12, namubajije impamvu turi impunzi, kubera ko wabonaga buri muntu byamugeragaho.”

Yavuze ko yajyaga abona amafoto akabaza impamvu bari muri Uganda, ariko kubera ko yari akiri muto, yahabwaga ibisobanuro agahita ajya kwikinira umupira.

Ati “Umubyeyi wanjye ambwira amateka narimfite mfite imyaka 11, mutega amatwi ariko nk’umwana ugahita ujya kwikinira umupira, unashonje nta nicyo bitwaye.”

Ku ya 1 Ukwakira mu 1990 nibwo urugamba rwo Kubohora igihugu rwatangiye, rwaje no kuzamo urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Paul Kagame, yatangiye urugamba n’inzira yo kubaka u Rwanda rwari rwarazahaye, ubu akaba ari Igihugu kiri mu bikataje mu Iterambere mu ngeri zose.

Perezida Paul Kagame

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW