Kenya: Imyigaragambyo yafashe indi ntera, Polisi yifashishije imyuka iryana mu maso

 Igipolisi cya Kenya  cyarashe ibyuka biryani mu maso , yirukana abigarambya bari bafite uburakari bwinshi mu Murwa mukuru muri Kenya.

Muri Nairobi , amaduka menshi yafunze imiryango ubwo imyigaragambyo yabaga muri uyu mujyi ndetse na Kisumu .

Urubyiruko  ruramagana itegeko ryo kongera umusoro ku bintu bitandukanye ryiswe “finance bill” kugira ngo rifashe kuzahura ubukungu bw’igihugu.

Perezidante wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya, Roseline Odede aheruka gutangaza  ko ari bwo bwa mbere imyigaragambyo iguyemo abantu benshi mu gihe gito muri Kenya, avuga ko bari gukurikirana ibiba kandi bazakora iperereza.

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko kuva hadutse iyi myigarambyo abashinzwe  umutekano bamaze kwica abantu 39.

Muri Mombasa, hagaragaye imodoka zishya, abigaragambya nabo bahanganye bikomeye na polisi

Ikinyamakuru Daily Nation kivuga ko guhangana gukomeye kwabereye  i Nairobi kwatumye abacamanza bahagarika ibikorwa byo kuburanisha mu Rukiko rumwe rwo mu murwa Mukuru.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya, Kenya National Commission on Human Rights (KNCHR), uvuga ko abenshi bapfuye ku wa kabiri mu gihe abanyamategeko bemezaga iri tegeko riri kwamaganwa.

Abantu 19 bishwe i Nairobi, 22 nabo bicwa mu bindi bice by’igihugu, nk’uko itangazo uno muryango  wasohoye ribivuga .

- Advertisement -

Rivuga kandi ko abantu  361 bakomeretse, 32 nabo baburiwa irengero, naho 627 bakaba barahagaritswe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku  cyumweru, Perezida Ruto yavuze ko Polisi  “Yakoze neza uko ishoboye kose”.

Yongeyeho  ko “ Niba koko Polisi yarakoresheje ingufu z’umurengera mu guhosha iyi myigaragambyo, bizakurikiranwa binyuze mu nzira zisanzwe zihari.

Abigaragambya biganjemo urubyiruko bibasiye ibikorwa bya Leta nk’Inteko ishinga amategeko barayitwika, batwika indege yari ku kibuga cy’indege iparitse, basahura amaduka ya bamwe mu Badepite, ndetse banahangana bikomeye n’abapolisi harimo no kubatera amabuye.

Polisi iri kwifashisha imyuka iryana mu maso ngo itatanye abigaragambya

UMUSEKE.RW