Kigali : Umuturage  yaje kwamamaza KAGAME yambaye nk’umugeni

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umuturage yaje kwamamaza FPR Inkotanyi yambaye nk'umugeni

Icyimpaye Rosette uri kuzenguruka igihugu yamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ,Paul Kagame, yambaye nk’umugeni.

Ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, byakomereje  i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Umwe mu bitabiriye kwamamaza Kagame i Gahanga ni uwitwa Icyimpaye Rosette., uri kuzenguruka igihugu yamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, yagaragaye yambaye ikanzu y’umweru y’abageni, afite ifoto mu ntoki ya Paul Kagame, akavuga ko ari umukwe.

Yavuze ko  yaje i Gahanga muri Kicukiro aturutse i Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yagaragaye yambaye ikanzu y’umweru y’abageni, afite ifoto mu ntoki ya Paul Kagame, akavuga ko ari umukwe.

Icyimpaye yagaragaje urukundo akunda Paul Kagame ndetse na FPR Inkotanyi, agira ati “Naje gushyigikira Kagame Paul. Nambariye FPR Inkotanyi, nasezeraniye FPR kuzatandukanywa n’urupfu cyangwa Yesu agarutse.”

Uyu mubyeyi ku munsi w’ejo yagaragaye muri gare ya Nyabugogo afite indangurura majwi yifashisha mu kwamamaza umukandida n’ifoto ya Paul Kagame, igaragaza itariki yo gutora.

UMUSEKE.RW