Koffi Olomide yatumijwe mu rukiko ashinjwa “gusebya FARDC”

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Koffi Olomide ni umwe mu bahanzi bazwi ku isi, ari kumwe na Perezida Antoine Felix Tshisekedi

Umuhanzi Koffi Olomide akomeje gukurikiranwa n’amagambo yatangarije kuri televiziyo y’igihugu, avuga ko nta ntambara ihari “ingabo za Congo zikubitwa nk’abana”.

Ibaruwa yo ku wa Gatanu tariki 12 Nyakanga, 2024 yanditswe n’Urukiko rusesa imanza, itumiza umuhanzi Koffi Olomide kuzitaba umushinjacyaha tariki 15 Nyakanga, 2024.

Koffi Olomide arasabwa kuzaba yageze imbere y’Umushinjacyaha ku isaha ya saa tanu (11h00 a.m), inyandiko imutumiza iviga ko azamenyeshwa icyo ahamagariwe ahageze.

Urwego rushinzwe gukurikirana ubutumwa bunyura ku bitangazamakuru muri Congo Kinshasa, rwitwa CSASC na rwo ruherutse gutumiza umuhanzi Koffi Olomide ngo yisobanure ku magambo yavuze.

Koffi Olomide amaze kubonana n’abayobozi ba CSASC yashimye uburyo yakiriwe, avuga ko ibiganiro bagiranye birimo inyigisho.

Ati “Nitabye ubutumire , numvaga ko ngomba kujyayo, byari bijyanye no kwigisha kuruta ikindi cyose. Twaganiriye kandi turumvikana. Nakiriyemo ko umuhanzi Koffi Olomide ari na Ambasaderi w’umuco, agomba gushyira imbere imvugo zoroheje mu byo avuga nubwo ibyo yaba avuga byaba ari ukuri gufite ibimenyetso.”

ISESENGURA

Mu kiganiro kitwa Le Panier, the Morning show gitambuka kuri televiziyo y’igihugu RTNC, Koffi Olomide ubwo yari umutumirwa w’umunyamakuru Jessy M. KABASELE, yanenze imirwanire y’ingabo za Leta ya Congo.

- Advertisement -

Olomide yavuze ko nta ntambara ihari ingabo za Congo “zikubitwa”.

Ati “Baduha inshyi, badukoresha ibyo bashaka, nabonye amakamyo aza nta muntu wo kubahagarika uhari.”

Kuri Coffi Olomide, mu mirwano umwe ararasa undi agasubiza, kuri we abona muri Ukraine hari intambara kuruta uko abona ibibera muri Congo.

Televiziyo y’igihugu RTNC yabaye ihagaritse Umunyamakuru, Jessy M. KABASELE n’ikiganiro cye ku mpamvu yavuze ko “ari ugukumira ingaruka”.

Kofi Olomide ari kumwe na Gen Ndima Constant wa FRADC

UMUSEKE.RW