Kuba Harris yagiriwe icyizere na Biden bivuze iki ? Umunyarwanda uba USA yabisobanuye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Kuri iki cyumweru nibwo Perezida wa Amerika Joe Biden yatangaje ko yikuye mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, abiharira Kamala Harris, akazaba ari we uhagararira ishyaka rya Democrates.

Biden yari ahanganye bikomeye na Donald Trump uhagarariye ishyaka rya Republican, usa n’umaze kwigarurira abanyamerika.

Mu Kiganiro UMUSEKE wagiranye na Mucyo Barinda, umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Carifonia, ari nayo Harris abamo, yasobanuye uko Abanyamerika bakiriye kuba Biden yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza, agaharira Harris Kamala.

Ati “ Ayo makuru ntabwo atangaje cyane kuko ni ibintu abantu bari bameze nkaho  biteguye kuko aba Democrates benshi bari kumuhamagara bamusaba ko atanga uwo mwanya, akawuha umuntu ufite imbaraga zo kwiyamamaza cyangwa kuyobora igihugu.”

Ntabwo ari ibintu tubona ko bitangaje cyane ariko turabishimira kuko Perezida Biden yemeye gufata icyo cyemezo , bikaba ari ibintu tubona ko byiza  muri politiki.”

Mucyo Barinda  asobanura imbaraga Harris afite muri Amerika by’umwihariko muri Leta ya Carfonia bityo ko  afitiwe ikizere.

Yagize ati “Imbaraga za mbere yatangiriye hano muri leta ya Carifonia, yakoze mu nzego zitandukanye, mu bushinjacyaha,akora mu biro Nshingwamategeko hano Carifonia, aba Minisititiri w’ubutabera hano muri Carfonia, ajya muri Sena ya Amerika , nyuma yaho Biden amutoranya kuba Visi Perezida , nanubu.”

Ni umugore ufite ibigwi  bikomeye muri iki gihugu akaba anazwi cyane , aba Democrate baramuzi, abarepubulique baramuzi, ntabwo ari umuntu mushya muri politiki hano mu gihugu.

Kamala Harris agitoranywa na Biden, yamushimiye ku bwo kumutoranya no kumugirira ikizere, asezeranya Abanya-Amerika kuzateza imbere igihugu mu gihe cyose yaba atowe.

- Advertisement -

Mucyo asobanura ko kuba uyu mugore w’umwirabura ubwe yifitiye ikizere, bigaragaza intambwe idasanzwe nk’umugore w’umwirabura waba uyoboye bwa mbere Amerika.

Ati “  Icyo kizere ndakibona kuko ubu ni Visi perezida w’Igihugu. Icya kabiri afite inararibonye mu bya Politiki no kuyobora, ni umuntu udafite ubwoba bwo guhatanira uwo mwanya w’Umukuru w’Igihugu. “

Akomeza ati  “ Aramutse atsinze nta bwoba abantu bafite ngo ntabwo azabishobora cyangwa  ngo nta bunararibonye, ibyo byose arabifite. Icya ngombwa ibyo abantu bagomba kwibazaho, ni ukureba ngo ni ibihe bitekerezo afite cyangwa ni ikihe cyerekezo afite cyo kuyobora Amerika ngo abashe kuyikura aho iri, akayijyana aheza kuruta.”

Mucyo asanga nubwo Biden ahaye umwanya Harris bitaza koroha gutsinda Trump .

Ati “ Ntabwo biza koroha gutsinda kuko ugukundwa (populality) kwa Harris ntabwo kuri hejuru cyane , ni ukuvuga ko bagomba kuyubaka. Ni ibintu bagomba gukora, bakubaka iyo Populality, bakajya kuvugisha abaturage, bakabereka imbaraga ze,bakerekana ubushobozi bwe.Ibyo ni byo bintu bishobora kuzamufasha mu gutsinda Donald Trump. Ni ukuvuga kwiyamamaza bagomba kubishyiramo umwete, bakabishyiramo imbaraga niba bashaka kuzatsinda uwo mugabo (Donald Trump) . Ntabwo ari ibintu byoroshye.”

VIDEO

Kuba ari umugore w’umwirabura byaba Iturufu ?

Mucyo asobanura ko atari ibitangaza kuba yaba Perezida wa Amerika w’umugore kuko no mu nzego zifata ibyemezo harimo abagore batandukanye.

Ati “  Mbona yuko kuba kuba umugore ntacyo bivuze ubu, muri Amerika dufite abagore bari mu myanya itandukanye bafite inshingano nyinshi, dufite ba guverineri b’abagore, ba senateri b’aabgore. Ibyo ni ibintu Abanyamerika tumenyereye. Icya ngombwa ni icyerekezo afite nuko icyo cyerekezo bazakibwira abanyamerika.”

Barinda asobanura ko Harris  nazana ibijyanye no gucamo ibice Abanyamerika , no kuzana amacakubiri bitazamuhira bityo adashobora gutorwa.

Mucyo asobanura kandi  ko mu gihe Harris yashyira imbere kunvikanisha abademocrate n’Aba Republican, byaba iturufu nziza  imugeza ku nsinzi.

Ikindi ngo yakwibanda ku  biciro ku isoko muri iki gihe byazamutse muri Amerika no kuzahura ubukungu muri rusange.

Hari hashize igihe Perezida Joe Biden ari ku gitutu asabwa guharira Kamala Harris ngo azabe ari we uhangana na Donal Trump uhagarariye ishyaka rya Republican, kuko Biden agaragaza intege nke zijyanye n’ubusaza.

Mu kiganiro mpaka na Donald Trump, Perezida Biden yagiye agaragaza kwibagirwa gukabije .

Biheruka gutangazwa kandi ko yarwaye indwara ya COVID-19, aho abantu bahera  bavuga ko atari afite intege zibasha guhangamura Donald Trump  .

UMUSEKE.RW